Burera: Yagiye Kurohora Umugore We Bose Amazi Arabica

Mu Murenge wa Kinyababa hari amakuru y’umugabo n’umugore we baraye batwawe n’amazi kugeza bakaba baburiwe irengero ubu ntibaraboneka. Umugabo yabonye umugore we arohamye, ajya kumurohora, ariko nawe amazi arabatwarana, imirambo yabo yari itaraboneka ubwo twandikaga iyi nkuru.

Mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’ibice bimwe by’Intara y’i Burengerazuba haraye haguye imvura nyinshi yatumye amazi amanuka mu birunga aba menshi k’uburyo yafunze imwe mu mihanda yari isanzwe ari nyabagendwa.

Abaturage bavuga ko amazi y’umugezi witwa Kabwa ari wo wuzuye umena mu nkengero  amazi ahitana uwo mugabo n’uwo mugore .

Iby’iki cyago byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ushyira saa kumi n’ebyiri, bibera mu  Kagari ka Bugamba.

- Advertisement -

Akagezi ka Kabwa kagabanya imidugudu ya Musaga na Karambo.

Abaturage bavuga ko abo amazi y’uriya mugezi yatwaye ari Claudine Ingabire n’umugabo we witwa Maniriho.

Umugabo yatwawe n’amazi ubwo yari agiye kurohora umugore we, bose barajyana.

Amakuru avuga ko bari barasuhukiye muri Burera gupagasa kandi bari bafitanye abana batatu.

Basanzwe bakomoka muri Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa.

Ubwo Taarifa yandikaga iyi nkuru, imirambo ya bombi yari itaraboneka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version