Igice Cya III: Kuki Uganda Yanduranya? Kuki Isuzugura U Rwanda?

Nk’uko bwabisezeranyije abasomyi ba Taarifa, ubwanditsi bwasohoye inyandiko ya gatatu muri nyinshi z’uruhererekane zizasohoka zerekana uko ubutegetsi bwa Uganda buhagarariwe na Perezida Museveni budashakira u Rwanda ibyiza.

Ni inkuru zitagamije icengezamatwara iryo ari ryo ryose, ahubwo zigamije kwerekana, hifashishijwe ibihamya nyabyo, ko Uganda ishotora u Rwanda kubera impamvu twavuze mu nkuru zabanje ndetse no mu zindi tuzageza ku basomyi bacu bumva Ikinyarwanda n’Icyongereza.

Ntibisaba kuba uri impuguke mu bubanyi n’amahanga ngo ubone ko Perezida Museveni akora uko ashoboye ngo u Rwanda rumupfukamire, rumubere umwana arubere umubyeyi.

Umukuru wa Uganda ashaka ko u Rwanda rugomba kumenya ko ari we n’igihugu cye barubereshejeho, ko ibyo u Rwanda  rukora cyangwa rudakora bigomba kuba hari uko byemerejwe i Kampala.

- Kwmamaza -

Mu myaka yashize, Perezida Museveni yashatse abantu [bamwe bahoze mu nzego z’ubuyobozi mu Rwanda] ngo abakoreshe, bamubwire uko ibyo mu Rwanda bakora bityo akore amayeri yatuma bigenda uko abishaka.

Muri iyi nkuru Taarifa irasesengura icyatumye Museveni abenguka abo bantu n’icyatumye abo bantu bemera kumukorera kugira ngo impande zombi zigire aho zihuriza ku migendekere y’ibibera mu Rwanda.

Icya mbere cyaguha ishusho yabyo ni ukuntu abo bantu bakunda kuvuga kenshi ibyo Museveni aba ashaka kumva.

Umwe muri bo ni Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda ndetse wigeze no kuzibera Umugaba mukuru, yigeze kubwira kimwe mu binyamakuru byo muri Zambia ko intambara ye igamije ‘kuzana impinduka zihamye’ mu Rwanda.

Yabyise mu Cyongereza ‘Fundamental Change’.

Iri jambo risa n’iryo Museveni yavuze mu mwaka wa 1986 ubwo yarahiriraga kuyobora Uganda.

Nawe ngo yari azaniye abaturage ‘impinduka zihamye.’

David Himbara ni undi Munyarwanda wiyumva mu njyana imwe na Museveni.

Uyu ndetse hari amafaranga abona aturutse mu kigega cya Museveni , ni ukuvuga mu mutungo we, akayamuha mu rwego rwo kumuremera ngo akomeze gusebya ubutegetsi bw’i Kigali yigeze gukorera.

Himbara aherutse kuvuga ko ‘akazu ka Perezida Kagame kari gusenyuka’.

Bisa n’aho yashakaga kuvuga ko ubwo akazu ko kwa Kagame kari gusenyuka, ako kwa Museveni ko kari kwaguka.

Icyakora, hari ikintu gikomeye abantu bagomba kumenya gitandukanya Perezida Kagame na Perezida Museveni ku byerekeye uko bayobora ibihugu byabo!

Mu nyandiko ye, Himbara yavuze ko hari abasirikare bakuru bafashije Inkotanyi kubohora u Rwanda batakiri mu kazi, ngo bashyizwe ku ruhande, bigizwayo.

Ngo baracyennye kandi barabohoye u Rwanda.

Iyo avuga atya, nta kindi aba agamije uretse gusiga Perezida Kagame icyasha, ngo abantu babone ko ari umuntu mubi.

Mu Rwanda ruyobowe na Kagame akazu ntigashoboka…

Mu gihe muri Uganda hari abantu basa n’abagabanye ibice runaka byayo bakaba bica bagakiza, mu Rwanda ibyo ntibishoboka.

Hari abasirikare muri Uganda bafite ubutaka bunini cyane k’uburyo wacyeka ko ari igihugu mu cyindi.

Nta muntu cyangwa ikigo icyo ari cyo cyose cyapfa kubukoraho Jenerali cyangwa Minisitiri runaka ari nawe nyiri ubwo butaka atabyemeye.

Muri Uganda hari n’ubwo abantu batanga isoko ririmo ruswa igaragarira buri wese ariko ntihagire ubibazwa.

Muri iki gihugu, umutungo wacyo ucungwa nk’aho ari umutungo bwite w’umuntu cyangwa ikigo cy’ubucuruzi runaka, cya runaka.

Ku rundi ruhande, Paul Kagame nta kazu gashobora kwiyubaka iruhande rwe.

Ntibibaho!

Yego hari bamwe bamuba hafi, ariko bamuba hafi kubera akazi bakora, kabasaba kumuba hafi no kumwunganira mu nshingano ze ziremereye.

Bamwe muri abo bashobora gufatwa nk’aho ari inkoramutima ze, ariko icy’ingenzi kuri Perezida Kagame ni uko buri wese mubo bakorana yuzuza inshingano ze uko abisabwa.

Iyo runaka atubahirije inshingano nk’uko biteganywa, arazamburwa, ibyamugiraga igitangaza bikarangirira aho.

Himbara yitiranya gukorana n’umuntu no kumufasha kubaka akazu.

Ni umwe mu bantu bakoranye bya hafi na Perezida Kagame ariko nyuma bagashaka kwiyerekana nk’ibikorezwa mu butegetsi bwe k’uburyo bumvaga bakwica bagakiza.

Ibi ntabwo Perezida Kagame yabyemera kuko n’ikimenyimenyi abantu nka David Himbara biretswe irembo, bava mubo Perezida Kagame yizeraga kuko bari batangiye kurengera, bitwaje umwanya bafite.

Muri iki gihe aho bari hagaragarira buri wese, si ngombwa kuhatindaho!

Niba Himbara ashaka kuvuga ko mu Rwanda hari akazu nk’uko kaba muri Uganda nta kindi kibimutera kitari ugushaka kwerekana ko ibibera muri Uganda bigomba no kubera byanze bikunze mu Rwanda!

Iyaba ibigaragarira amaso ari byo yavugaga, David Himbara yagombye kuba yarakuye isomo ku biherutse kuba kuri James Musoni wavanywe muri Guverinoma y’u Rwanda kubera imyitwarire yari yaramugize igitangaza mu bandi bayobozi!

Kuri Perezida Kagame, nta muntu n’umwe uri kamara ahubwo icy’ingenzi kuri we ni uko buri wese, mu nshingano yahawe, akorera Abanyarwanda n’igihugu cyabo.

N’abasirikare bakuru nka Gen Jack Nziza nabo bari inkoramutima za Perezida Kagame kubera inshingano yari yarabahaye.

Nta na rimwe Gen Nziza ashobora kuvuga ko igikundiro yari afite imbere ya Perezida Kagame yagicyeshaka ikindi kintu icyo ari cyo cyose uretse ubushobozi yari yaramubonyemo cyatumye amugirira icyizere.

Abasirikare bakuru n’ abapolisi bakuru bose bazi ko bari mu myanya barimo kugira ngo bakorere Abanyarwanda n’u Rwanda kandi bazi neza ko igihe nikigera bazasimbuzwa abandi.

Uku ni ukuri kuzwi n’Abanyarwanda hafi ya bose.

Eugène-Richard Gasana

Eugène-Richard Gasana wigeze guhagararira inyungu z’u Rwanda muri UN nawe ntaho ataniye na David Himbara cyane cyane mu gutekereza ko u Rwanda rugomba gusobanurwa hifashishijwe indorerwamo yo muri Uganda kwa Museveni.

Taarifa izi neza ko mu mezi macye ashize, Eugène-Richard Gasana yahuye na Perezida Museveni, bahurira mu nama zabaga zateguwe n’itsinda ry’abamurinda ndetse n’abo mu ishyaka RNC rirwanya u Rwanda.

Nk’uko byagenze kuri Patrick Karegeya na Kayumba Nyamwasa , Gasana nawe yarambagijwe n’ubutegetsi bw’i Kampala akiri  mu mirimo ya Leta mu Rwanda.

Ndetse yaje gufashwa kubona impapuro z’inzira yahawe na Uganda zamufashaga gutembera ku isi.

Izi mpapuro nizo aherutse gukoresha bituma ahura na Charlotte Mukankusi uzwi cyane muri RNC.

Bombi banahuye na Perezida Museveni mu kwezi gushize kwa Ugushyingo 2021.

Umwe mu bantu bacungira hafi Gasana  avuga ko aherutse guca ku kibuga cy’indege cya Amsterdam mu Buholandi afite passport ya Uganda.

Icyo gihe yari agiye guhura n’abo muri RNC ngo baganire uko ibintu bihagaze muri iki gihe, abagezeho n’ubutumwa yahawe na Ofwono Opondo usanzwe uzi amabanga menshi ya Museveni na Sarah Kagingo usanzwe ukora mu Biro bya Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Uganda akaba yari n’umuntu ukorana cyane na CMI ya Gen Kandiho.

Sarah Kagingo

Kimwe mu byerekana ko Gasana yatangiye gukorana bya hafi n’ubutegetsi bw’i Kampala ni uko ubwo yatumizwaga ngo agaruke i Kigali ave i New York ku cyicaro cya UN, yabyanze ahitamo kwigumirayo.

Ahari yumvaga ko kumusimbura bitashoboka.

Nyuma y’uko abonye ko ari ngombwa koga magazi kuko amazi yari ataki yayandi, Eugene- Richard Gasana yatangiye kuvuga nabi Leta y’u Rwanda.

Guhera mu mwaka wa 2016, uyu mugabo yatangiye gukorana na RNC, akabikora azi ko ari rwihishwa atazi ko ‘uwububa abonwa n’uhagaze.’

Iyi RNC yakoranye kandi agikorana nayo isanzwe ari umutwe ukora ibikorwa by’iterabwoba ndetse wagize uruhare mu rupfu rw’Abanyarwanda batewe za gerenade mu Mujyi wa Kigali n’ahandi.

Muri iki gihe, Gasana yahawe ubwenegihugu bw’Amerika nyuma yo kuvuga ko ari impunzi ifite ubwoba bwo kwicwa iramutse isubiye iwabo.

Yagombye ariko kuba yarigiye ku byabaye ku Munyarwanda witwa Jean Leonard Teganya.

Tariki 6, Mata, 2016, Urukiko   rw’i Boston muri Leta ya Massachusetts rwakatiye Teganya igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kuba yarabeshye ko ari impunzi yugarijwe n’ibibazo kandi atari byo.

Kuba Gasana avuga ko arwanya Leta y’u Rwanda ni imwe mu mpamvu zatuma Museveni yifuza gukorana nawe.

Yaba David Himbara, yaba Eugène-Richard Gasana bose bahisemo gukorera mu kwaha kwa Perezida Museveni.

Bemera ibyo ababwiye niyo byaba bidafite ishingiro namba.

Bose bakora uko bashoboye ngo u Rwanda rugire isura Uganda yifuza ko rugira.

Nyakubahwa Perezida Yoweri Museveni yumva ko Uganda yaba igihugu cy’igihangange, cya rutura.

Ni igihugu abo mu butegetsi bwe bise ‘Greater Uganda’, iki kikaba ari igihugu kigari gifite u Rwanda nk’imwe mu Ntara zacyo.

Ibyo ari byo byose icyifuzo cye kizakomeza kuba icyifuzo gusa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version