Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Kigali Rugiye Kuvugurura Inyubako

Ni ahantu hazaba hatanga umutuzo

Nyuma y’igihe higwa uko bizakorwa, ubu byemejwe ko ahantu hicara abantu baje mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi iyo wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hagiye kuvugururwa hakubakwa mu buryo bugezweho mu myubakire y’ubu.

Hari igishushanyo mbonera cyasohowe gitanga isura y’uko hariya hantu hazaba hameze.

Aho abantu bari basanzwe bicara hari hafite ubushobozi bwo kwakira abantu 800 bicaye neza, ariko ahavuguruye hazaba hashobora kwicarwa n’abantu 2000 kandi bisanzuye.

Abahanga bakoze igishushanyo mbonera cya hariya hantu hasanzwe hitwa Amphitheatre bagikoze nk’uko Ingoro y’Umwami w’U Rwanda rwa cyera yari isusiye.

Ingoro y’Umwami w’Abanyarwanda iri i Nyanza

Abaje kwibuka bazajya bicara neza kandi bahumeka umwuka mwiza w’ibiti biri hafi aho, bareba indabo z’amabara meza ndetse n’inyoni ziririmbira mu biti.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali rwatashywe ku mugaragaro mu mwaka wa 2004.

Nirwo ruruhukiyemo imibiri myinshi y’Abatutsi bazije Jenoside yo mu mwaka wa 1994.

Aha niho hazatunganywa

Hashyinguwe imibiri 259,000 y’Abatutsi bari batuye mu Mujyi wa Kigali n’inkengero zawo.

Nirwo rwibutso rusurwa kurusha izindi ziri mu Rwanda.

Uko niko hazaba hameze nihuzura. Hazajya hakira abantu 2000
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version