Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igiciro Cy’Ibikomoka Kuri Petelori Cyagabanutseho Make
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Igiciro Cy’Ibikomoka Kuri Petelori Cyagabanutseho Make

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 February 2024 7:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ushingiye ku giciro cyashyizweho na RURA, uhita ubona ko litiro ya essence yagabanutseho Frw 3 kuko yari isanzwe igura Frw 1,639, ariko guhera taliki 12, Gashyantare, 2024 izagura 1,637 mu gihe mazout yo yagabanutseho Frw 3 kuko yari isanzwe igura Frw 1,635 ariko igiye kugura Frw 1,632.

RURA itangaza ko iri gabanuka rigomba gutangira gukurikizwa kuri uyu wa Mbere taliki 12, Gashyantare, 2024 mu gihugu hose.

Ibiciro biri ho ubu byari byarashyizweho taliki 05, Ukuboza, 2023, n’aho ibyaraye bigenwe na RURA bizavugururwa nyuma y’amezi abiri.

Igabanurwa cyangwa iyongerwa ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori biterwa ahanini n’uko akagunguru kayo kaba gahagaze ku isoko mpuzamahanga.

Nk’ubu ikinyamakuru Business Insider cyanditse ko ibiciro by’ibikomoka kuri petelori biri kugabanuka muri rusange kubera ko n’Abanyaburayi bakeneraga gazi nyinshi( nayo ni igikomoka kuri petelori) bavuga ko ikirere cyabo kitakonje cyane ngo batumize nyinshi.

Itangazo ry’ibiciro bishya

Ibi bituma ibikomoka kuri petelori biboneka ari byinshi bituma bikwirakwizwa n’ahandi ku isi, igiciro muri rusange kiragabanuka.

Ku byerekeye u Rwanda, igiciro cya essence na mazout cyaherukaga kugabanuka ku kigero gishimishije mu Ukwakira, 2023 kuko cyagabanutseho Frw 183.

Nyuma ariko cyaje kugabanukaho andi make ugereranyije n’ayabanje kuko yariFrw 1,639 nk’uko RURA yari yabitangaje mu Ukuboza, 2023.

Kugeza ubu imbonerahamwe yerekana uko igiciro cy’akagunguru ka essence  kimeze ku isi yitwa West Texas Intermediate ivuga ko gahagaze $76.46 ku kagunguru kamwe.

TAGGED:EssencefeaturedIgiciroPeteloriRURA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Musanze:Umurinzi W’Igihango Yasabye Urubyiruko Kumwigiraho
Next Article Abagabo Bo Muri Ngoma Bata Ingo Kubera Inkoni Z’Abagore
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umukobwa Wo Mu Ruhango Bamusanze Mu Cyumba Cy’Umusore Yapfuye

RDB Yongereye Amasaha Yo Gufungura Utubari 

DJ Toxxyk Akurikiranyweho Kugonga Umupolisi Agapfa

Ibishanga Bya Kigali Byangizwa N’Ababisukamo Amazi Yanduye- Minisitiri Arakwiye

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

Trump Yeruye Arega BBC Ngo Imwishyure Miliyari $10

You Might Also Like

Mu mahanga

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ibishanga Bya Kigali Biri Gutunganywa Bizatahwa Muri Kamena 2026-REMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yibukije Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Ko Ruswa Ikiri Ikibazo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?