Igiciro Cyo Kwipimisha COVID-19 Cyagabanyijwemo Kabiri

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko igiciro cyo kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe igipimo gitanga ibisubizo mu buryo bwihuse kigiye kujya cyishyurwa 5000 Frw, mu gihe gisanzwe ku 10000 Frw.

Ni icyemezo RBC yatangaje ko kizatangira kubahirizwa guhera ku wa 9 Kanama 2021.

Yakomeje iti “Urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima COVID-19 muzarumenyeshwa bidatinze.”

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanyuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

Kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwa ibipimo by’ubwoko bubiri: hari igitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10.000 Frw n’igitanga igisubizo cyizewe kurushaho kizwi nka PCR Test (Polymerase chain reaction, PCR, test), cyishyurwa 50.000 Frw.

Ati “Igiciro cyo kwipimisha buriya cyatangiye kiri hejuru cyane, kigera ku 10.000 Frw, ubu turi no kubona ko gishobora no kugabanyuka, hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’abakora biriya bipimo na Guverinoma y’u Rwanda.”

“Nabyo turabyizeye ko bishobora kujya munsi cyane ya kiriya giciro, ariko ntabwo twabitangaza bitararangira.”

Kugabanya ibi biciro ni inkuru nziza ku baturarwanda bakenera kumenya uko bahagaze inshuro nyinshi.

Ibiciro byo kwipimisha Covid-19 bigiye kugabanywa mu gihe biheruka gutangazwa ko mu Rwanda hari gusuzumwa ibipimo bizajya bifasha umuntu kwipima.

Ni ukuvuga ko nk’uko umuntu ashobora kugura igipimo agasuzuma ubwe niba atwite cyangwa afite virusi itera SIDA, niko mu minsi mike abaturarwanda bazatangira kwisuzuma ubwabo SARS-CoV-2, virusi ikomeje gukongeza icyorezo cya COVID-19.

Ubushakashatsi buheruka kugaragaza igipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5.

Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100.0% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibintu biva mu mazuru imbere.

Ibipimo bitanga ibisubizo mu buryo bwihuse bigiye kujya bikorerwa 5000 Frw

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version