Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igiciro Cyo Kwipimisha COVID-19 Cyagabanyijwemo Kabiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Igiciro Cyo Kwipimisha COVID-19 Cyagabanyijwemo Kabiri

admin
Last updated: 02 August 2021 12:10 am
admin
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangaje ko igiciro cyo kwipimisha Covid-19 hakoreshejwe igipimo gitanga ibisubizo mu buryo bwihuse kigiye kujya cyishyurwa 5000 Frw, mu gihe gisanzwe ku 10000 Frw.

Ni icyemezo RBC yatangaje ko kizatangira kubahirizwa guhera ku wa 9 Kanama 2021.

Yakomeje iti “Urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima COVID-19 muzarumenyeshwa bidatinze.”

ITANGAZO@RBCRwanda iramenyesha abantu bose ko guhera Tariki ya 9 Kanama 2021 igiciro cyo gupima #COVID19 mu buryo bwihuse (rapid test) mu mavuriro yigenga kizaba Frw 5,000.

Urutonde rw’amavuriro yigenga ashobora gupima #COVID19 muzarumenyeshwa bidatinze

— Rwanda Biomedical Centre (@RBCRwanda) August 1, 2021

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, aheruka kuvuga ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abakora ibikoresho bipima COVID-19, ku buryo mu minsi mike ibiciro byo kwipimisha bizagabanyuka cyane, abantu bakoroherwa no kumenya uko bahagaze.

Kugeza ubu mu Rwanda hakoreshwa ibipimo by’ubwoko bubiri: hari igitanga igisubizo cyihuse kigurwa 10.000 Frw n’igitanga igisubizo cyizewe kurushaho kizwi nka PCR Test (Polymerase chain reaction, PCR, test), cyishyurwa 50.000 Frw.

Ati “Igiciro cyo kwipimisha buriya cyatangiye kiri hejuru cyane, kigera ku 10.000 Frw, ubu turi no kubona ko gishobora no kugabanyuka, hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’abakora biriya bipimo na Guverinoma y’u Rwanda.”

“Nabyo turabyizeye ko bishobora kujya munsi cyane ya kiriya giciro, ariko ntabwo twabitangaza bitararangira.”

Kugabanya ibi biciro ni inkuru nziza ku baturarwanda bakenera kumenya uko bahagaze inshuro nyinshi.

Ibiciro byo kwipimisha Covid-19 bigiye kugabanywa mu gihe biheruka gutangazwa ko mu Rwanda hari gusuzumwa ibipimo bizajya bifasha umuntu kwipima.

Ni ukuvuga ko nk’uko umuntu ashobora kugura igipimo agasuzuma ubwe niba atwite cyangwa afite virusi itera SIDA, niko mu minsi mike abaturarwanda bazatangira kwisuzuma ubwabo SARS-CoV-2, virusi ikomeje gukongeza icyorezo cya COVID-19.

Ubushakashatsi buheruka kugaragaza igipimo cyitwa Low-cost Electrochemical Advanced Diagnostic (LEAD), gishobora gutahura SARS-CoV-2 mu minota 6.5.

Igerageza ryerekanye ko gitanga igisubizo cyizewe hafi 100.0% hakoreshejwe uburyo bwo gusuzuma amacandwe no hejuru ya 87.4% hakoreshejwe ibintu biva mu mazuru imbere.

Ibipimo bitanga ibisubizo mu buryo bwihuse bigiye kujya bikorerwa 5000 Frw

TAGGED:COVID-19Dr Nsanzimana SabinfeaturedRBC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imodoka Yahiriye I Rugende Polisi Iyirinda Gukongoka
Next Article Samia Suluhu Hassan Usura U Rwanda Ni Muntu Ki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?