Samia Suluhu Hassan Usura U Rwanda Ni Muntu Ki?

Suluhu yavutse tariki 27, Mutarama, 1960. Yavukiye ahitwa Makunduchi mu Mujyi wa Unguja mu kirwa cya Zanzibar.

Mu mwaka wa 1978 nibwo yubatse urugo ashakana na Hafidh Ameir, uyu akaba ari umusirikare wagiye ku kiruhuko cy’izabukuru nyuma akajya mu mwuga w’ubuhinzi wamuhiriye.

Bafitanye abana bane, umukobwa wabo wa kabiri witwa Wanu Hafidh Ameir akaba ari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko ya Zanzibar.

Uyu mukobwa wabo yavutse mu mwaka wa 1982.

- Advertisement -

Samia Suluhu Hassan ni Umunyapolitiki ukomeye muri Tanzania, ubu akaba ari Perezida wa Gatandatu wa Tanzania.

Ari mu ishyaka ry’aba Sosiyo-Demukarate( Socio-Democratic) rimaze igihe kinini ku butegetsi muri Tanzania bita  Chama Cha Mapinduzi (CCM).

Niwe Perezida wa Mbere w’Umugore uyoboye Tanzania kuva yabona ubwigenge.

Urebye usanga uri umugore wa Gatatu mu Karere k’Ibiyaga Bigari ugiye ku mwanya ukomeye mu butegetsi nyubahiriza tegeko( Executive) nyuma ya Agatha Uwiringiyimana wabaye Minisitiri w’Intebe mu Rwanda na Sylvie Kinigi nawe wagiye kuri uyu mwanya mu Burundi akayobora guhera mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1994.

Nka kavukire wa Zanzibar, Suluhu yigeze kuba Minisitiri muri kiriya kirwa ubwo cyayoborwaga na Amani Karume.

Yabaye intumwa ya rubanda mu Nteko ishinga amategeko ya kiriya kirwa guhera mu mwaka wa 2010 kugeza mu mwaka wa 2015.

Muri iriya myaka kandi yari Umunyamabanga wa Leta mu Biro bya Visi Perezida wa Zanzibar ushinzwe ibireba ubumwe bw’Abanyatanzania(Union Affairs).

Mu mwaka wa 2014, yatorewe kuba Umuyobozi wungirije  Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Zanzibar, ashingwa kuyobora Akanama kari gashinzwe gutegura umushinga w’Itegeko nshinga rishya.

Mu matora yabaye mu mwaka wa 2015, nibwo yatorewe kuba Visi Perezida wa Tanzania yungirije Joseph Pombe Magufuli, bombi bakaba bari ku itike ya Chama Cha Mapenduzi.

Bongeye gutorwa mu mwaka wa 2020.

Suluhu yatangiye akazi kamuhembaga amafaranga akirangiza amashuri yisumbuye, akaba yarakoraga muri Minisiteri y’imigambi ya Leta n’Amajyambere rusange.

Nta gihe kinini cyashize, abona akazi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, World Food Programme.

Nyuma ariko, yakomeje n’amasomo akajya abibangikanya n’akazi. Mu mwaka wa 1986 yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishuri rikuru ryitwaga Institute of Development Management (ubu ni  Mzumbe University) ahakura impamyabumenyi mu by’ubutegetsi na politiki.

Hagati y’umwaka wa 1992 n’umwaka wa 1994 yagiye kwiga muri Kaminuza y’i Manchester mu Bwongereza ahakura impamyabumenyi mu by’ubukungu.

Mu mwaka wa 2015 yabonye impamyabumenyi ihanitse mu by’ubukungu n’iterambere ry’abaturage yavanye mu masomo akomatanyije yakurikiraniye muri Open University of Tanzania na  Southern New Hampshire University yo mu Bwongereza.

Kubera ko ari we wari wungirije Perezida Magufuli, Suluhu niwe watangarije abaturage b’igihugu cye ko uwari Perezida wabo John Pombe Magufuli yitabye Imana.

Itegeko nshinga rya Tanzania ryateganyaga ko ari we[nka Visi Perezida] wagombaga guhita amusimbura kandi ni uko byagenze ndetse arahirira imirimo ye mishya tariki 19, Werurwe, 2021.

Yari yungirije Pombe Magufuli

Niwe Mukuru w’Igihugu cya Tanzania wa mbere w’umugore akaba uwa Gatatu ukomoka muri Zanzibar nyuma ya Ali Hassan Mwinyi na Jakaya Kikwete.

Muri iki gihe Samia Suluhu Hassan ni umugore wa kabiri muri Afurika uyobora igihugu nyuma ya Perezida wa Ethiopia witwa Sahle-Work Zewde.

Samia Suluhu yatowe hari hasigaye imyaka itatu ngo Magufuli yasimbuye arangize manda ye.

Niyongera kwiyamamaza azaba afite uburenganzira bwo gutorerwa manda imwe gusa.

Ku butegetsi bwe, Samia Suluhu Hassan yakoze uko ashoboye ngo abaturage be birinde COVID-19 kandi ubu batangiye no guhabwa inkingo.

Suluhu niwe wabahaye urugero ubwo yikingizaga mu gihe gito gishize. Nyuma yashishikarije abaturage kumwigana, nabo bagakingirwa.

Yabaye uwa mbere wakingiwe COVID-19 muri Tanzania kandi abishishikiriza n’abandi baturage

Yabibukije ko Tanzania ‘atari akarwa’ kari mu isi konyine, ko abayituye bagomba kwikingiza nk’uko n’ahandi ku isi bikorwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version