Igikomangoma Charles Yasuye Urwibutso Rwa Jenoside Rwa Gisozi

Charles warazwe kuzima ingoma y’u Bwongereza ari mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 20, Kamena, 2022. Kuri uyu wa Gatatu yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yeretswe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse agezwa ahashyinguwe imibiri y’Abatutsi 250,000.

Yagize icyo yandika mu gitabo cy’abasuye urwibutso

Umuyobozi ushinzwe ibikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi witwa Freddy Mutanguha hamwe na mugenzi we witwa Honore Gatera nibo batembereje Igikomangoma cy’Abongereza mu nyubako zigize ruriya rwibutso .

- Advertisement -

Igikomangoma Charles yari ari kumwe n’umufasha we, bombi bakaba beretswe amateka yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi, amateka yo muri Jenoside nyirizina ndetse n’aho Abanyarwanda bageze biyubaka mu myaka 28 ishize.

U Bwongereza buri mu bihugu byafashije u Rwanda kwivana mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yahise ajya gusura umudugudu utujwemo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayigizemo uruhare, ukaba ari ikimenyetso cy’ubwiyunge n’ubumwe by’Abanyarwanda.

Ni intego ebyiri zigamije iterambere Abanyarwanda  bose biyumvamo.

Uyu mudugudu uherereye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, ahitwa Mbyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version