Igikomangoma Cy’u Bwongereza Harry Arashinja Mukuru We Kumukubita

Igikomangoma Harry aherutse gusohora igitabo ashinjamo mukuru we igikomangoma William gushaka kumukubita. Abivuga mu gitabo yise Spare ari hafi gusohora.

Harry yabwiye The Guardian ko mu mwaka wa 2019 yasagariwe na mukuru William ubwo baganiraga bakagira icyo batemeranyaho.

Icyo gihe ngo mukuru we yise umugore we[wa Harry] witwa Meghan Markle ko ari intumva, indakoreka kandi yikuza.

Nyuma ngo yamukubise rugondihene amutura hasi.

- Advertisement -

Harry yabwiye The Guardian ati: “Yankubise hasi ankandagira ku gakanu ndetse nagwiriye ibumba imbwa yanjye yariragaho rirankomeretsa.”

Icyakora ngo mukuru we yaje kwicuza ibyo akoze amusaba imbabazi.

Yaramubwiye ati: “ Ibi bibaye ntuzabibwira Meg…”

Ubwo yavugaga Meghan Markle.

Ibivugwa hagati y’aba bavandimwe bitangajwe mbere y’uko Se yimikwa ku mugaragaro mu muhango uteganyijwe muri Gicurasi, 2022.

Umwami Charles  yimwe asimbuye Nyina Elisabeth II watabarutse muri Nzeri, 2022.

Harry n’umugore we Meghan mu mwaka wa 2020 bafashe umwanzuro wo kuva ibwami bajya kwibera muri  Leta ya California.

Baherutse gusohora filimi zica Netflix batangajemo ko bahisemo kuva ibwami banga gukomeza kwibasirwa n’itangazamakuru ry’u Bwongereza kandi ngo ibyo iri tangazamakuru ryakoraga ryabaga ribishyigikiwemo n’ubwami.

Ibibazo hagati y’ibi bikomangoma biri mu byababaje umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II ubwo yari akiriho.

Bishobora no kuzakomeza kugira ingaruka ku miyoborere y’ubwami bw’u Bwongereza  mu gihe kirekire kiri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version