Abafite Imitungo Itimukanwa Bongerewe Ukwezi Ko Gusora

Impera za Mutarama, 2023 nicyo gihe abafite imitungo itimukanwa bongerewe ngo bazabe barangije kuyisorera.

Ubu umusoro w’inzu zo guturamo ugeze kuri 1% by’agaciro k’inzu ku isoko.

Mu Mujyi wa Kigali hari  urujya n’uruza rw’abantu bagana ibiro by’imisoro ku Mirenge itandukanye, kuri za Banki, ku Irembo ndetse no ku cyicaro cy’ikigo cy’imisoro n’amahoro aho bakorera hose kugira ngo bishyure.

Abaturage bagomba gutanga umusoro ku mutungo itimukanwa bagera kuri miliyoni 1, abatanga umusoro ku ipatante basaga ibihumbi 400,000 mu gihe abatanga umusoro ku nyungu z’ubukode ari ibihumbi 36,000.

- Kwmamaza -

Kongera ukwezi ku gihe cyo kwishyura umusoro ku mitungo itimukanwa byakozwe  kubera ko hari ibipimo ku musoro w’ubutaka wa 2022.

Byatangajwe mu Ukuboza, 2023  kandi ari cyo gihe ntarengwa bari bafite.

Nyuma y’uko igihe bari barahawe kigijwe imbere, abenshi mu bo uyu musoro ureba barishimye.

Umwe muri bo waganiriye na RBA witwa Nsanzurwimo Jean Marie Vianney yagize ati  “Itangira ry’abanyeshui n’ibindi bibazo by’amafaranga byatumye abantu batabyitabira cyane ariko kubera ko   bongereyeho ukundi kwezi ni igikorwa cy’ingenzi.”

Imibare igaragaza ko umusoro ku nyubako zo guturamo ubu ugeze kuri 1% by’agaciro k’inyubako ku isoko, mu gihe inzu  z’ubucuruzi umusoro wazo wazamutse  guhera muri 2019 ku buryo mu mwaka wa 2023 ugeze ku ijanisha rya nyuma rya 0.5% ry’agaciro k’inyubako ku isoko bivuye kuri 0.2% muri 2019.

Biragaragara ko  ijanisha ryakomeje kuzamuka.

Mu rwego rwo kubigeza ku baturage, umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze witwa Mugisha Emmanuel akaba ayobora Umurenge wa Gatenga avuga ko babikora binyuze mu kubibabwirira mu masibo.

Si amasibo gusa babibabwiriramo ahubwo no ku mbuga nkoranyambaga bahuriraho barabibibutsa.

Yagize ati: “Tubagezaho ibyemezo byafashwe mu nteko ndetse hari n’imbuga tuba duhuriraho n’abayobozi b’amasibo ndetse n’abayobozi b’imidugudu no mu nsengero ariko hari n’igihe tunyuzamo naza megaphone kugira ngo tumenyekanishe impinduka ziba zabaye mu bikorwa bitandukanye.”

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko umusoro ku butaka ushingira kuri metero kare wo utahindutse.

Komiseri wungirije ushinzwe Intara n’imisoro y’inzego z’ibanze mu kigo cy’imisoro n’amahoro, Ernest Karasira avuga ko abarebwa n’umusoro w’inzu zo guturamo n’iz’ubucuruzi bagomba kwitegura impinduka.

Ati: “Umusoro ku nyubako zigenewe guturwamo warazamutse  guhera kuri 0.25% muri 2019, 0.5% muri 2020 uba  0.75% muri 2021, naho 2022 bikaba 1%. Ni ukuvuga ngo uyu mwaka ariko bizagenda, kimwe n’abafite inzu z’ubucuruzi nabo byagaragaye ko umusoro wazamutse  ku nyubako uva kuri  0.2% muri 2019, 0.3% muri 2020, 0.4% muri 2021, mu mwaka wa 2022 uba  0.5% gukomeza imyaka ikurikiyeho. Bivuga uwo umuntu uzasora muri 2022 ushobora kuzaba kimwe na 2024, 2025, kubera kuko imisoro itazongera kuzamuka.”

Mu gihe ibintu bize gutya, Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro gikomeje gushishikariza abacuruzi guha abaguzi EBM  ariko nabo bakayaka kuko ari ngombwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu binyuze mu misoro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version