Igikomangoma Cy’Ubwami Bwa Jordanie Kirafunzwe

Si henshi kandi si kenshi  uzumva umwami ategeka ingabo ze gufungira igikomangoma iwacyo kugira ngo gikorweho iperereza ku mugambi wo guhungabanya ubusugire bw’igihugu.

Ingabo na Polisi bya Jordanie biri gukora iperereza ku gikomangoma  Hamzah Bin Hussein. Hari abandi bayobozi nabo batawe muri yombi barimo uwahoze ari Minisitiri muri Guverinoma y’umwami Abdullah II Bin Al Hussein.

Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 03, Mata, 2021.

Hari video  y’igikomangoma Hamzah Bin Hussein kivuga ko cyafungiwe mu rugo iwacyo kandi ko cyabujijwe kugira uwo kivugisha.

- Advertisement -

Iki gikomangoma kigeze gutoranywa kuzaragwa ingoma ariko kiza kubyamburwa muri 2004. Birashoboka ko ari yo mpamvu kitashizwe, ahubwo kivugwaho gushaka kuyihirika.

Ibihugu byinshi by’Abarabu na Leta zunze ubumwe z’Amerika byashyigikiye icyemezo cy’umwami Abdallah, bivuga ko afite inshingano zo kurinda ubusugire bw’ubwami bwe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika binyuze mu izina ry’Umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Bwana Ned Price, zivuga ko Jordania ari igihugu cy’inshuti kandi ko zikiri inyuma mu gukumira uwo ari we wese ushaka kugihungabanya.

Ibihugu by’Abarabu birimo Arabie Saoudite, Misiri, Bahrain, Liban, Kuwait, Iraq, Qatar, Yemen, Palestine, La Ligue Arabe na  Emirat Arabes Unis…byishimiye ko Umwami wa Jordanie akomeje kurinda ko igihugu cye cyahungabanywa n’abantu bashaka inyungu zabo.

Igihugu cya Jordanie muri make…

Igihugu cya Jordanie  gituranye n’ibihugu by’Abarabu bikomeye ariko kikagira umwihariko wo guturana no kubana neza na Israel, uyu mubano ukaba umaze igihe. Gituranye na Arabie Saoudite, Irak, Syrie, Israel na Palestine mu gace ka West Bank.

-Umurwa mukuru wayo ni Amman.

-Imibare itangwa na Banki y’Isi ivuga ko Jordanie ituwe n’abaturage miliyoni 6.5.

-Abayituye babaho byibura imyaka 72.

-Kiri ku buso bwa kilometero kare 89,341.

-Ururimi rukoreshwayo cyane ni Icyarabu, bakagira idini rya Islam.

Ubuyobozi bwabo bushingiye ku ngoma ya cyami iyoborwa n’abitwa Hashemite.  Ni igihugu kitagira ubutunzi kamere bwinshi ariko giteye imbere.

Kubera aho giherereye, bituma ibihugu byinshi byirinda kugihungabanya kuko kiri mu mahuriro y’ibihugu bihuriye ku madini atatu akomeye ku isi ni ukuvuga Islam, Ubukirisitu, n’Idini ry’Abayahudi.

Agace irimo abagize ariya madini bakita ‘Ubutaka Butagatifu.’

Kimwe mu bintu by’ingenzi Jordanie itandukaniraho n’ibihugu byinshi by’Abarabu ni uko ifitanye amahoro na Israel kuva yashingwa.

Ibi byatumye Jordanie iba inshuti magara ya Israel na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri Bibiliya hari aho ivugwa…

Twababwira ko Jordinie yo mu bihe bya Bibiliya yari ituwe n’aba Mowabu Abamowabu  bakaba bari ubwoko bwakomokaga kuri Mowabu, umuhungu wa Loti uvugwa mu gitabo cy’Intangiriro, Igice cya 19, Umurongo wa 37, ( Intang 19:37). Bibiliya ivuga ko bavuye i Sowari, batura Amajyepfo y’i Burasirazuba ku nkengero y’inyanja, bakwira mu gice cy’Uburasirazuba bw‘uruzi rwa Yorodani.

Iyi nyandiko ibitswe mu Murwa mukuru wa Finland witwa Helnsiki. Yanditseho amateka y’aba Mowabu bakomokaho abatuye Jordanie y’ubu. Iyi nyandiko yitwa Stele de Mesha

Jordanie kandi ifite igice kinini cy’Inyanja y’Umunyu aho amazi y’iyi Nyanja arimo umunyu mwinshi k’uburyo ireme bwite ryawo( densité) rituma abantu bayarimo bareremba ndetse bakaba banasoma ibinyamakuru ntibitohe kuko baba bareremba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version