Igisasu Cyaturikiye Mu MUSIGITI

Kuri uyu wa Gatatu mu ijoro rishyira iryo kuri uyu wa Kane taliki 18, Kanama, 2022, muri Afghanistan haramutse inkuru mbi y’uko abantu bataramenyekana baturikirije igisasu mu musigiti uri mu Murwa mukuru Kabul.

Imibare imwe ivuga ko abantu 10 bahasize ubuzima, indi ikavuga abantu 20.

Al Jazeera yo yeruye uvuga ko abantu 20 ari bo yabwiwe ko basize ubuzima muri kiriya gitero.

Icyakora ibinyamakuru byinshi birahuriza ku ngingo y’uko hari umwe mu bayobozi bakuru muri Leta y’Abataliban wari wagiye mu masengesho  nawe wahasize ubuzima.

- Advertisement -

Ikindi ni uko abantu bagera kuri 25 bahakomerekeye, barimo n’abana.

Ibi byago byabereye ahitwa Kheirkhane mu Murwa mukuru  Kabul.

Ni igitero cyagabwe mu Musigiti witwa Abubakir al Sediq” uri ahitwa Kheir Abad.

Kugeza ubu nta mutwe cyangwa itsinda ririgamba iki gitero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version