Hagiye Gutangizwa Uburyo Burambye Bwo Kurinda Ibyaranze Amateka Y’Abanyarwanda

Kuri uyu wa Gatanu taliki 19, Kanama, 2022 mu Rwanda hazatangizwa ubufatanye bw’inzu ndangamurage z’u Rwanda n’ikindi kigo mpuzamahanga hagamijwe gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kurinda ibyaranze umuco n’imibereho by’Abanyarwanda.

Umuco w’Abanyarwanda ugaragarira mu byiciro bibiri : Ni mu buryo mu bifatika cyangwa uburyo budafatika.

Mu bifatika byaranze umuco n’amateka by’Abanyarwanda hagaragaramo ingoro za cyami, ingoma, umugara, ingabo n’icumu  by’intore, amayugi, inanga, umuduli, icyembe, impinga, inzuzi z’abapfumu, ingobyi ya Kinyarwanda, agaseke, icyansi, igisabo, inkanda n’ibindi.

- Kwmamaza -
Umucuranzi w’Umuduri

Mu bidafatika habamo ibisigo, amahamba, amazina y’inka, ibisakuzo, imigani, ibihozo, ibisingizo n’ibindi.

Iriya mikoranire mishya izaba igamije ko ibikubiye mu byaranze umuco n’amateka by’Abanyarwanda byose bitazima ahubwo ibisekuru bibihererekanya.

Imikoranire y’ikigo International Centre for the Study of the Preservation and Restoration of Cultural Property n’ubufatanye bw’inzu ndangamurage z’u Rwanda izatuma habaho ikoranabuhanga ryereka ab’ubu uko abasekuru babo babagaho n’uburyo bizihirwaga mu gitaramo.

Ni ikigo bazita Rwanda Heritage Hub. Umuhango wo gutangiza iki kigo uzabera mu nzu ndangamurage yitiwe Richard Kandt. Uyu niwe washinze Umujyi wa Kigali mu mwaka wa 1907.

Richard Kandt

Bivuze ko Umujyi wa Kigali umaze imyaka 115 ushinzwe.

Hazaba ari ahantu hagenewe guhugura abantu ku mateka y’u Rwanda ndetse abashaka guhanga imirimo ishingiye kuri ayo mateka bakagirwa inama bakanahahugurirwa.

Hazaba kandi ari hamwe mu hantu hane muri Afurika hakorana n’Ikigo International Centre for the Study of the Preservation and Restoration of Cultural Property.

Muri Afurika ni henshi hari ikibazo cy’uko ibyaranze umuco w’aho byangirika kubera ko nta buryo burambye bwo kubirinda.

Ibintu bibaje mu biti biba bifite ibyago byo kwibasirwa n’inkongi, uruhumbu, cyangwa abajura.

Mu mwaka wa 2014 i Timbuktu muri Mali abajura bibye inyandiko za Islam zari zibitse  mu Musigiti witwa Sankore  muri Kaminuza yahubatswe mu Kinyejana cya 12 Nyuma ya Yezu Kristu.

Zimwe mu nyandiko zo muri Timbuktu

Ni inyandiko z’agaciro kanini kuko zerekanaga uko abaturage bo mu bwami bwa Mali ya kera babagaho, ubuhanga bwabo mu mitekerereze, ubucuruzi bagiranaga n’abaturanyi babo barimo abo muri Ghana n’ibindi.

Uburyo bwo kurinda ko umutungo w’agaciro nk’uyu uzimira ni ingenzi kugira ngo ibisekuru bizahore byiga uko ababibanjirije babayeho bityo bigire amasomo bibikuramo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version