Guverinoma y’u Rwanda yatangaje igishushanyo gisobanura uko ibiyaga by’ingenzi mu Rwanda bizabyazwa umusaruro.
Ibiyaga by’ingenzi mu Rwanda ni ikiyaga cya Kivu, ikiyaga cya Muhazi, icya Mugesera, icya Ruhondo n’ikiyaga cya Burera.
Mu gukora iki gushushanyo mbonera cy’Imikoreshereze iboneye y’ibyo biyaga, hibanzwe k’ugushyiraho imirongo y’uburyo hamwe hazajya hakorerwa ubwikorezi bw’ibintu n’abantu, ahazajya hakorerwa ubukerarugendo, uburobyi, ubuhinzi mu nkengero, uburobyi n’ibindi byagirira akamaro abaturage.
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko 31% by’ubuso bw’ikiyaga cya Kivu burimo gazi ya methane mu gihe igice kigenewe ubworozi cyangwa se uburobyi bw’amafi bungana na 53%.
Iki kiyaga nicyo kinini mu Rwanda kuko gifite ubuso bwa Kilometero kare 2,730.
Ikiyaga cya Mugesera ni icya kabiri mu bunini kikagira ubuso bwa Kilometero kare 40 kigakurikirwa n’ikiyaga cya Muhazi gifite ubuso bwa Kilometero kare 33.
Ibiyaga bya Burera na Ruhondo ubifatiye hamwe bifite ubuso bwa Kilometero kare 2,800.
Hari ikigo kiyemeje kuzashora Miliyoni $400 kiyemeje kuzashora mu gucukura gazi ya methane mu kiyaga cya Kivu kitwa Gasmeth.
Mu kiyaga cya Muhazi hazakorerwa ubworozi bw’amafi ku buso bwa 42%, naho ubukerarugendo no kwidagadura bihabwa umwanya ungana na 41%.
Ibyerekeye guha abantu amazi akomoka muri iki kiyaga azaba ari kuri 2%.
Mu kiyaga cya Mugesera, ubukerarugendo n’uburobyi bizaba buri ku buso bwa 99%, amazi agenewe abaturage azaba ari kuri 0.7%.
Ubuso bw’ikiyaga cya Burera bizakoreshwa mu bukerarugendo no kwidagadura buzaba bungana na 30%, uburobyi buri kuri 11%, n’aho ubworozi bwa kijyambere bwo bukazaba bufite 57%.
Mu biyaga bya Burera na Ruhondo ubifatiye hamwe ubworozi bw’amafi buzangana na 9%, aho kwidagadura n’ubukerarugendo hangana na 23 %.
Aho gukorera ibindi bikorwa by’uburobyi hangana 67%.
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’urusobe ruyabamo, Rwanda Water Resources Board, witwa Emmanuel Rukundo avuga ko bakoze kiriya gushushanyo mbonera cy’imikoreshereze iboneye y’ibyo biyaga bagamije gushyiraho uburyo buboneye bwo kubyaza umusaruro umutungo kamere w’amazi n’ibiyabamo.
Avuga ko abashaka gushora mu mishinga yo kubyaza umusaruro biriya biyaga, bagomba kuba babifitiye uruhushya bahawe n’ubuyobozi bubushinzwe.
Ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu mwaka wa 2008, bwasanze burya mu Rwanda hari ibiyaga 101 n’imigezi n’inzuzi 863.