Igisirikare Cya DRC Cyemeje Ko Hari Coup d’Etat Yaburijwemo

Umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa  le général de brigade Sylvain Ekenge yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu cyaburijemo ihirika ry’ubutegetsi kandi ko ababigerageje bose bafashwe.

Sylvain Ekenge yatangaje ko abashakaga guhirika ubutegetsi bose bafashwe uko bakabaye bikozwe n’ingabo z’igihugu.

Avuga ko hari abanyamahanga babigizemo uruhare nabo bakaba bafashwe mpiri.

Ingabo z’iki gihugu zahumurije abaturage, zivuga ko ibintu byose biri ku murongo kandi umutekano wabo ucunzwe neza.

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 19, Gicurasi, 2024 nibwo inkuru y’uko abantu bashatse guhirika ubutegetsi yatangiye kuvugwa.

Ababikoze babanje kugaba igitero ku rugo rwa Vital Kamerhe bica abapolisi babiri barurinda bakomereza mu ngoro Umukuru wa DRC akoreramo.

Amashusho yashyizwe kuri X aberekana bari kuvuga ko Perezida Tshisekedi akwiye kuva ku butegetsi.

Icyakora ibyabo ntibyatinze kuko mu gito cyakurikiyeho hagaragaye andi mashusho bicajwe hasi, bigaragara ko bafashwe mpiri.

Muri bo harimo Umuzungu w’Umunyamerika bigaragara ko afite passport y’iki gihugu.

Yaba Vital Kamerhe yaba  na Perezida Tshisekedi bose bameze neza nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version