Indege Yari Itwaye Perezida Wa Iran Iravugwaho Gukora Impanuka

Amakuru ataremeranywaho mu buryo budasubirwaho aravuga ko indege Perezida wa Iran yari arimo yakoreye impanuka ahantu bigoye kugera kugira ngo abari bayirimo batabarwe. Ku rundi ruhande, Ibiro Ntaramakuru muri Iran bivuga ko  Perezida Ebrahim Raisi yavuye muri iyi ndege amahoro.

Bivugwa ko yakoze iyo mpanuka agiye mu gace ka Iran gaturanye n’igihugu cya Azerbaijan gutaha urugomero ruherutse kuhuzura.

Nta makuru y’abandi bantu bari bari kumwe aratangazwa ariko bivugwa ko agace yari agiye gusura ari akitwa Jolfa kari mu bilometero 600 uturutse mu murwa mukuru, Tehran.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari buhahurire na mugenzi we uyobora Azerbaijan witwa Ilham Aliyev bagataha urugomero rwubatswe ku mugezi wa Aras ukora ku bihugu byombi.

Perezida Raisi afite imyaka 63 y’amavuko kandi yari asanzwe ari umuntu w’ingenzi ku muyobozi w’ikirenga wa Iran witwa  Ayatollah Ali Khamenei ndetse byanavugwaga ko ari we uzamusimbura ku buyobozi bukuru bwa Iran.

Ikinyamakuru cyo muri Iran kitwa Fars News Agency gitangaza ko ntacyo Perezida Raisi yabaye.

Umucyo kuri iyi nkuru uragenda uboneka uko amasaha yicuma…

Iran ni igihugu gifite ijambo rikomeye mu bindi by’Abisilamu ndetse muri iyi minsi cyavugwaga mu mwiryane ukomeye na Israel kubera inzika bamaranye igihe kirekire ariko cyane cyane intambara Yeruzalemu imaze iminsi itangije muri Gaza ngo ihirukane burundu Hamas.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version