Haribazwa ingano y’abazaza mu gitaramo cy’Umunyarwanda Mugisha Benjamin, The Ben, giteganyijwe kuzabera muri Kampala Serena Hotel cyane ko kizagongana n’icy’umwe mu bahanzi bakomeye muri Uganda witwa Pallaso.
Icya Pallaso cyo kizabera i Lugogo Cricket Oval, byombi bikazaba tariki 17, Gicurasi, 2025.
Nubwo buri gitaramo gishobora kuzabona abakitabira, hari abemeza ko iyo byombi bitabera itariki imwe, byari burusheho kwitabirwa.
Abanyarwanda baba muri Uganda nabo bari mu bakunda Pallaso ariko bagakunda na mwenewabo The Ben bityo bakumva ko iyo amataliki y’ibirori byabo adahuzwa, bari bwitabire buri gitaramo batuje kandi ku bwinshi.
Itangazamakuru rivuga ko hari abahanzi bakomeye muri Uganda bashakaga kuzafasha The Ben mu gitaramo cye, ariko bahura n’iyo mbogamizi y’uko kuri uriya munsi hari mugenzi wabo nawe ufite ibyo birori.
Abo ni José Chameleone, Pallaso na Weasel.
The Ben amaze iminsi akora ibitaramo byo kumenyekanisha album ye ‘The Plenty Love’, akaba yarabikoreye hirya no hino ku isi, harimo i Kigali aho yarabitangiriye hari kuwa 01, Mutarama, 2025, bikomereza i Burayi , muri Uganda no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.