Igitaramo Rose Muhando Yifatanyijemo N’Abahanzi Nyarwanda Cyajemo Kidobya!

Nyuma yo kuririmba agashimisha abari bamuteze amatwi, Rose Muhando yarangije akazi kamuzanye arigendera. Abahanzi b’Abanyarwanda bari bucurangane nawe bamwe ntibaririmbye, harimo Tonzi kubera ko itsinda ribacurangira ryabanje kubyanga kuko ritari ryishyuwe.

Nyuma y’uko bifashe indi sura, abagomba kubishyura bakoze inama y’akanya gato, barangije baragaruka bagira ibyo bemeranyaho n’abo bacuranzi .

Hagati aho uwari umusangiza w’amagambo( Master of Ceremony, MC) yabwiye abari aho kwihangana bagategereza gato.

Ako ‘gato’ yavugaga kamaze isaha irenzeho iminota micye, bamwe bararambirwa barataha kuko bari bamaze kubona ko igitaramo cyarangiriye hariya.

- Kwmamaza -

Ikindi ni uko nta makuru y’icyabaye abafana bari bafite bityo baritahira.

Nyuma yo kuganira, abacuranzi bagarutse ku rubyiniro, bafatanyije n’abacuranzi basaba imbabazi abafana kubera uko gutinda.

Muri uko gutinda, Tonzi yahise yitahira.

Ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana uzwi kurusha benshi bakora umuziki umwe.

Tonzi yarambiwe aritahira

Taarifa yaje kumenya ko impamvu y’iriya rwaserera ari uko abacuranzi batari bishyuwe bityo banga gukora akazi baraherwa na ‘avance .’

Umunyamakuru wa Taarifa wari uhari avuga ko nyuma y’uko bishyuwe, nibwo bariya bacuranzi bemeye gukomeza akazi.

Gusa amasaha yari yicumye!

Igitaramo kirangiye, habayeho guhemba abahanzi bitwaye neza .

Ku mwanya wa mbere haje, Israel Mbonyicyambu (Mbonyi) wahembwe miliyoni zirindwi( Miliyoni 7Frw),

Israel Mbonyicyambu niwe wahembwe menshi

Aline Gahongayire yabaye uwa kabiri ahembwa miliyoni ebyiri(Miliyoni 2Frw) anavugako bitewe n’urukundo akunda Gaby Kamanzi bazayagabana

Aline Gahongayire ngo azagabana aya mafaranga na Gaby Kamanzi

Ku mwanya wa Gatatu haje Gisubizo Ministries yahembwe milioni imwe( Miliyoni 1Frw)

Hanyuma uwa  Kane aba Rata Jay wahembwe nk’umuhanzi uri kumenyekana neza ahabwo Frw  500 000.

Rwanda Gospel Live Stars ni igitaramo cyatumiwemo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza ukomoka muri Tanzania witwa Rose Muhando.

Gaby Kamanzi umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Mu miririmbire ye, Muhando yeretse bagenzi be bo mu Rwanda ko ari umuhanga koko.

N’ubwo atabivuze ariko bisa n’aho yasabye kumwigiraho bakazamura impano yabo.

Abafana be bo mu Rwanda baririmbye baranabyina biratinda!

Iki gitaramo cyakererewe amasaha ane kugira ngo gitangire. Cyarangiye saa sita z’ijoro zishyira saa saba.

Ntabwo kitabiriwe cyane.

Abandi bahanzi bari bahari ni Mbonyi Israel, Aline Gahongayire, James na Daniella( bagize itsinda rimwe), Tonzi, Théo Bosebabireba na Aimé Frank.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version