Nasho-Gako: Uko Abajya Mu Ngabo Z’u Rwanda Batozwa

Mu Rwanda hari ibigo abasirikare barwo batorezwamo byigisha mu nzego zitandukanye. Hari ikigo cya Nasho mu Murenge wa Kirehe kigisha abasirikare bato bakinjira mu ngabo z’u Rwanda, ikigo cya Gako mu Karere ka Bugesera kigisha abasirikare bashaka kuba ba ofisiye bato ndetse n’ikigo cya Nyakinama kiri mu Karere ka Musanze kigisha aba ofisiye bakuru.

By’umwihariko, ikigo kigisha abasirikare bakinjira mu ngabo z’u Rwanda  kiri i Nasho muri Kirehe gifite umwihariko wo kumenyereza umusore cyangwa inkumi utarigeze aba umusirikare umwuga wa gisirikare.

Kubera ko akenshi akazi bakora kaba kavunanye kandi gasaba kwihangana cyane, hari bamwe binanira bagasezera, hari n’abo ubuzima bwanga.

Ku rundi ruhande, iyo umusirikare watorejwe i Nasho arangije amasomo ye, aba abaye umusirikare w’intarumikwa, witeguye kurwanira u Rwanda mu buryo bwose yabisabwamo.

- Kwmamaza -

Imwe muri videos zerekana uko abasirikare batorezwa i Nasho babaho, iberekana bari mu myitozo ikomeye, irimo kurwanisha icyuma, kurwanisha amaboko cyangwa amaguru, kurasa urufaya no kurasa bya ba mudahushwa n’ibindi.

Hamwe mu ho batorezwa handitse amagambo tuyasobanuyee mu Kinyarwanda agira ati: “ Imbaraga ziva mu kwitoza.”

Mu Cyongereza ni ‘Strength Through Training’.

Nyuma y’imyitozo igamije kubaka umusirikare ukomeye ku mubiri no mu mutwe ndetse no mu by’amarangamutima, aba basirikare bemererwa n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda( ubu ni Gen Jean Bosco Kazura) ko babaye abasirikare bemewe b’u Rwanda.

Abibemerera mu izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Ikigo gitoza abashaka kujya mu ngabo z’u Rwanda kiyoborwa na Major General Martin Nzaramba.

Biga kurasisha imbunda ziremereye. Iyi ni machine gun
Umubiri wabo uratozwa ugakomera koko
Gen Kazura asuhuza umwe mu basirikare baherutse kurangiza amasomo yabo i Nasho muri Kirehe

 

Major Gen Martin Nzaramba uyobora Ikigo cya Nasho ari kumwe n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura ubwo bemereraga bariya basirikare kuba ingabo z’u Rwanda

 

Abatorezwa i Gako bo  umwihariko ni uwuhe?

Muri Mata, 2021 nibwo abasore n’inkumi barenga 700 bahawe ipeti rya Second Lieutenant na Perezida Paul  Kagame.

Bari  barangije amasomo abategurira kuba ba ofisiye bato mu Ngabo z’u Rwanda.

Umwiyereko uranga ibirori byo guhabwa ririya peti wariunogeye ijisho kubera uko uba uteguwe, imyambarire y’abawitabira n’ingufu bawukorana byose bigakorwa kuri gahunda.

Ese ubundi bariya basore n’inkumi batozwa bate, babaho bate mu kigo cya gisirikare cya Gako?

Amashusho yasohowe na Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda nyuma y’uriya muhango ahina muri make uko imibereho y’umusirikare utegurirwa guhabwa ipeti rya Second Lieutenant iba yifashe.

Ubusanzwe mu kazi ka gisirikare habamo abashinzwe kuyobora abandi, haba mu buzima bwo mu kigo cya gisirikare, mu myitozo ndetse no ku rugamba nyirizina.

Kimwe mu bintu bigomba kuranga umusirikare ni ukugira imbaraga z’umubiri zituma ashobora guca mu nzira z’inzitane, haba mu mazi, mu ishyamba no mu kirere kugira ngo agere ku ntsinzi.

Abasirikare ba RDF nabo bakora imyitozo ibafasha guca muri za senyenge, gusimbuka inkuta ndende, kwambukira ku matafari atari ku murongo ugororotse kandi ahantu hari amazi, kumenya kwibira mu mazi no kuburuka umwanzi atarabutswe n’ibindi.

Mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Gako ryitwa Rwanda Military Academy imyitozo igenewe abasirikare bitegura kuzayobora abandi yatangiye gutangwa muri 1999 kugeza 2015.

Burya kandi umusirikare nyawe ntagomba kumenya gusa uko barashisha imbunda, uko bayoza, uko bayifungura bakanayiteranya ahubwo aba agomba kumenya amateka y’intambara n’urugamba rwaranze isi.

Agomba kandi kumenya imitekerereze igenga umusirikare, akamenya imitekerereze y’abasivili, amategeko agenga intambara, amasezerano mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara n’ibindi.

Abasirikare kandi baba bagomba kwigishwa imvugo z’ubutwari.

Hari imwe muri zo igira iti: “ Umusirikare nyawe ntarwana kuko yanze ikiri imbere ye, ahubwo arwana kuko akunze ikiri inyuma ye”

Mu kigo cya gisirikare cya Gako, abasirikare bahatorezwa kuzaba ba ofisiye bato bagishwa amasomo arindwi.

Ayo ni ubuvuzi, ubukanishi, ubumenyamuntu n’ubumenyi bwa gisirikare, ubugenge, ubutabire, imibare n’ibinyabuzima.

Kugira ngo imibiri yabo ikomeze gukomera, iyo barangije amasomo bakora siporo isaba imbaraga harimo kuzamura ibihimba bongera babimanura (push ups), bagakina imikino nka basket, volley, kwiruka n’iyindi.

Ikinyabupfura batozwa gituma ntawe usiga uburiri yarayemo atabushashe.

Mu rwego rwo kubongerera akanyabugabo mu masomo yabo, hari abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda baza kubasura bakabaganiriza.

Uw’Imena ni Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.

Abandi ni Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekan General James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura n’abandi.

Mu Kigo Cya Gako ‘Officer Cadets’ Ba RDF Batozwa Bate?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version