Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igitero cy’ikoranabuhanga cy’Abarusiya ku Banyamerika bakigeranyije nicya Pearl Harbor
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Igitero cy’ikoranabuhanga cy’Abarusiya ku Banyamerika bakigeranyije nicya Pearl Harbor

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 December 2020 12:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa USA Mike Pompeo yatangaje ku mugaragaro ko  USA izi neza kandi yemeza ko Abarusiya ari bo bayigabyeho igitero cy’ikoranabuhanga giheruka. Hari Umudemukarate wakigereranyije n’icyo Abayapani bagabye ku birindiro by’ingabo za USA byari ahitwa Pearl Harbor mu birwa bya Hawaii ahitwa Honolulu.

Icyo gihe hari taliki 07, Ukuboza, 1941.

Mike Pompeo yabaye umuyobozi wa mbere muri USA watangaje ko u Burusiya ari bwo bwagabye igitero cy’ikoranabuhanga giheruka kwibasira inzego za Leta ya USA harimo n’Ikigo cyayo gishinzwe intwaro za kirimbuzi.

Igitero bivugwa ko cyagabwe n’Abarusiya abahanga bakise SUNBURST , kikaba cyaribasiye cyane Ikigo cy’Abanyamerika gikora iby’ikoranabuhanga kitwa Microsoft.

Bivugwa ko Abanyamerika bamenye batinze ko Abarusiya bashoboye kwingira mu byuma byabo by’ikoranabuhanga bityo bakaba barashoboye kubona amabanga yabo menshi.

Abahanga bemeza ko ibikorwa remezo byangiritse k’uburyo bigomba gusenywa hakubakwa ibindi.

Inzego zibasiwe na kiriya gitero zifite akamaro kanini mu buzima bwa USA

Pompeo yagize ati: “ Iyo urebye uko byakozwe usanga ari Abarusiya babikoze kandi nta gushidikanya ko ari bo.”

Kiriya gitero cyangije imikorere y’inzego za Leta zirimo urushinzwe umutekano imbere muri USA( Homeland Security), urwego rw’ubutabera, urw’imari, urw’ingufu n’izindi.

Abanyamerika bamaze amezi icyenda bataramenya ko Abarusiya babinjiriye mu mikorere.

Abarusiya bahakana ibyo bashinjwa n’Abanyamerika.

Ku banyapolitiki inseko iba ihishe byinshi
TAGGED:BurusiyafeaturedMicrosoftPearlPompeoUSA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article HEC ivuga ko ikica ireme ry’uburezi ari uko abarimu bahembwa nabi
Next Article Ruhango: Bashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?