Umuntu Yapfiriye Ku Muhanda Wo Muhima Abura N’Uwamutwikira Isazi

Umunyamakuru Valens Pappy Ndahiro na mugenzi we witwa Ramesh Nkusi batabarije umuntu wapfiriye ahitwa Down Town ku Muhima akaba agiye kuhamara umunsi wose.

Ndahiro yashyize Video kuri Twitter avuga ko uriya muntu yapfuye mu gitondo cyo kuri iyi Noheli, imvura iragwa irahita, izuba rirahamusanga, ndetse ngo burinze bwira nta rwego rw’umutekano cyangwa urw’ubuyobozi ruhageze ngo ruhamukure.

Ndahiro Valens Pappy yatabarije uyu muntu ngo baze bamukure aha ku gasi. Ni muri video yashyize kuri Twitter

Avuga ko yatabaje inzego ngo zibe zamukura ku muhanda ariko ntacyakozwe.

Taarifa yahamagaye Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima witwa Mukandoli ngo atubwire niba azi iby’umurambo atubwira ko atwaye ikinyabiziga ari muri feux rouges atagira icyo abitubwiraho.

- Advertisement -

Ifoto y’uyu muntu wapfuye iragaragaza ko afite ubumuga, akaba ari umusore muremure bigaragara yari ashonje kuko umubiri we ugaragaza ubuzahare bw’inzara.

Afite hagati y’imyaka 25 na 30 y’amavuko ugenekereje.

Nkusi Ramesh avuga ko uyu muntu yapfiriye ahitwa kuri Beto hafi na RIAM

Avuga ko yahageze agana saa munani n’igice kandi ngo imvura iracyakomeje kuhamunyagirira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version