U Rwanda Rukeneye Abakinnyi BIZE-FERWAFA

Ni ibyagarutsweho ubwo hasinywaga amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe nyarwanda  ry’umukino w’umupira w’amaguru n’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere umukino w’umupira w’amaguru mu mashuri.

Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro cya FERWAFA mu Mujyi wa Kigali, akaba yashyizweho umukono na Olivier Nizeyimana uyobora FERWAFA na Padiri Innocent Gatete uyobora ishyirahamwe Fédération Rwandaise du Sport Scolaire, FRSS, rigamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu mashuri.

Ibikubiye mu masezerano basinyanye birimo ko bagomba gutegura umukinnyi w’Umunyarwanda ariko wize, ushobora kugira ikindi akora gihuje n’ibyo yize n’ubwo yaba atarabona ikipe akinira cyangwa yarasezeye.

Harimo ko hagomba gutegurwa amarushanwa agamije kureba impano ziri mu banyeshuri, bagafashwa kumenya gukina ariko no mu mutwe harimo ubumenyi n’umuco.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Olivier Nizeyimana yasobanuye ko muri rusange impamvu z’aya masezerano ari ukuzafasha abana kwiga ariko bakina n’umupira w’amaguru k’uburyo bizabategurira kuzavamo abakinnyi beza ariko bize.

Yagize ati: “ Dukeneye abakinnyi ndetse bafite no mu mutwe kugira ngo n’igihe bazaba batagikina bazabashe kugira icyo bimarira mu buzima busanzwe.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rigamije guteza imbere imikino mu mashuri witwa Padiri Innocent Gatete  yishimiye ko ariya masezerano azafasha mu kwihutisha iterambere ry’ibyo impande zombi zemeranyije ho.

Ati: “Aya masezerasno ni ingirakamaro kuko azatuma twongera kubona abana bafite impano mu mashuri k’uburyo bwihuse bitagoranye.”

Innocent Nizeyimana ahererekanya amasezerano y’imikoranire na Padiri Innocent Gatete

Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi kuri uyu wa Kane Taliki 10, Werurwe, 2022 azamara imyaka itanu.

Ni gahunda iteganyirijwe abana bose biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Bigamije gufasha FERWAFA kugera ku ntego shingiro zayo z’igihe kirekire zikubiye mu ngingo ya kabiri(2).

Izo ngingo zirebana no guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda hose, gutuma Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko bagera ku bwisanzure mu kwidagadura no mu mitekerereze hifashishijwe gukina umupira w’amaguru no gutuganya mu rwego rw’Igihugu amarushanwa y’umupira w’amaguru wemewe na FIFA mu buryo bwose ukinwamo.

Aje asanga andi yasinywe hagati ya Minisiteri ya Siporo n’Ikigega cy’Abafaransa gishinzwe iterambere mpuzamahanga, Agence Française de Devélopment( AFD) agamije gushyiraho gahunda yo gufasha ikiswe ‘Isonga’.

Isonga ni uburyo bugamije gufasha abanyeshuri mu mashuri yisumbuye kongera ubumenyi  n’impano mu mikino itandukanye.

Umuyobozi w’iki kigega Arthur Germond aherutse kubwira itangazamakuru ko ikigega ayoboye giteganya kuzafasha u Rwanda muri iyi gahunda kandi ngo ni imikoranire irambye.

Bamwe mu bakinnyi bazwi barangije Kaminuza ni Irambona Eric wo muri Kiyovu FC na Muvandimwe wo muri Rayon Sports.

Hari n’abandi benshi barangije amashuri yisumbuye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version