U Rwanda Na Senegal Duhuriye Ku Kwita Kuri Ejo Hazaza H’Urubyiruko- Kagame

Perezida Kagame ubwo yavugaga muri make ibyo yaganiriye na mugenzi we wa Senegal.

Paul Kagame yabwiye Bassirou Diomaye Faye uyobora Senegal uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu ko kimwe mubyo ibihugu byombi bihuriyeho ari uguharanira ko urubyiruko ruzaba ingirakamaro ejo hazaza.

Nyuma yo kuganira mu mwiherero, bombi bahagarariye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo no guteza imbere ubwikorezi, imikoranire mu by’amagororero, ubuhinzi n’ibindi.

Ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi nibo bayashyizeho umukono, birangiye Perezida Kagame avuga ijambo nyuma ariha na mugenzi we ngo agire icyo abwira abari baje muri iki gikorwa n’abaturage b’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite imikorere ruhuje na Senegal irimo guharanira kwigira, abayobozi bakabazwa ibyo bashinzwe.

Ati: “Ibyo twaganiriye byerekana ko duhuje intego zacu kandi tukagera ku majyambere y’umugabane wacu. Mu Rwanda twabonye ko ibintu bishobora guhinduka binyuze mu bumwe no gukorana kwa buri wese wese. Ni ngombwa ko urubyiruko ruhabwa uburyo bwo gukora ngo rwiteze kandi ruteze imbere uyu mugabane.”

Avuga ko inzego z’ubufatanye zasinywe zerekana ko igihe kiri imbere kizaba icy’ubufatanye hagati ya Kigali na Dakar.

Perezida Faye yashimiye Kagame ko yamutumye ngo aze baganire uko imikoranre yakomeza kandi bakarebera hamwe uko yaramba.

Faye yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ko yatinze kuza gusura u Rwanda kuko hari ibyo yari agishyira ku murongo mu butegetsi bwa Senegal cyanecyane ko abugiyeho vuha aha.

Faye nawe yavuze ko yishimiye imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Perezida wa Senegal yavuze ko umuntu wese urebye aho u Rwanda rugeze rutera imbere, atabura kubyishimira kuko rwavuye ahabi.

Ashima ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo rufashe abandi muri Afurika ngo batere imbere.

Faye yavuze ko imikoranire y’u Rwanda na Senegal izateza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubwikorezi n’ibindi bizafasha ibihugu byombi gutera imbere.

Perezida wa Senegal yageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatanu tariki 17, mu ruzinduko azarangiza kuri iki Cyumweru tariki 19, Ukwakira, akazakomereza muri Kenya.

Mbere yo guhura na Perezida Kagame, Faye yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version