Keir Starmer ari ku gitutu gikomeye nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe mu matora mu Ntara nyinshi aho ishyaka rye rya Labour( ishyaka ry’abakozi) riherutse gutakaza imyanya mu matora.
Iryo shyaka riri guhangana n’igitutu nyuma y’uko ritsinzwe bikomeye mu matora yabereye mu Bwongereza no muri Scotland ndetse no muri Wales.
Aho ibyo bibereye Abadepite barenga 20 bo mu ishyaka rye basabye Starmer gutangaza igihe azavira ku buyobozi bwa Guverinoma, ariko we yavuze ko nta gahunda afite yo kwegura.
Nubwo hari abatangiye kumunenga imbere mu ishyaka rye, bamwe mu bagize Guverinoma bakomeje kumugaragariza ko bamushyigikiye banyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Wales, ishyaka Labour ryatinzwe ikomeye cyane nyuma yo gutakaza ubutegetsi ryari rimazeho imyaka 27.
Ishyaka Plaid Cymru ni ryo ryabaye irya mbere mu Nteko Ishinga Amategeko ya Wales mu gihe iryitwa Reform UK ryabaye irya kabiri.
Irindi shyaka SNP ryongeye gutsinda muri Scotland( Ecosse) mu gihe iryitwa Scottish National Party (SNP) ari ryo ryatsinze amatora y’Inteko ya Scotland ku nshuro ya gatanu yikurikiranya.
Ishyaka Reform UK na ryo ryateye intambwe ikomeye mu matora yo muri Scotland ku nshuro ya mbere.
‘Reform UK’ rimaze kwamamara mu Bwongereza
Mu Bwongereza, ishyaka Reform UK ni ryo ryungutse cyane, ribasha kubona abarenga 1,400 b’abajyanama b’inzego z’ibanze.
Ishyaka ry’Abademokarate Bishyira Ukizana (Liberal Democrats) hamwe n’iry’Ibidukikije (Green Party) na yo yungutse imyanya myinshi.
Mu gihe ishyaka Labour risanzwe ku butegetsi ryatakaje imyanya irenga 1,300, ishyaka ry’Aba-Conservatives na ryo ritakaza imyanya irenga 500.
Ni ngombwa kwibuka ko iri shyaka ari ryo ryari ku butegetsi mbere y’uko aba Labour babujyaho.
Nubwo ari uko bimeze, Minisitiri w’Intebe Sir Keir Starmer avuga ko agiye kureba uko yakwisuganya, ibintu bigasubira mu buryo, ishyaka rye ntiritakaze ubutegetsi ritaramaraho n’imyaka itanu.
Keir Starmer yavuze ko yemera ko habaye amakosa kandi abaturage batishimiye ibyo Guverinoma ye imaze kugeraho, ariko ashimangira ko atazegura.
Yatangaje ko kuri uyu wa Mbere ateganya kugeza ijambo ku baturage agamije kongera kwiyubaka politiki ye no gusobanura icyerekezo cya Guverinoma.
Ku wa Gatatu kandi hateganyijwe umuhango wo gutangiza Inteko Ishinga Amategeko, aho azagaragaza gahunda nshya za Guverinoma mu gihe kiri imbere.
Ariko ikibazo gikomeje kwibazwa ni ukumenya niba abanyamuryango ba Labour bazakomeza kumuha igihe cyo gukomeza kuyobora.
Bamwe mu bagize guverinoma bakomeje kumushyigikira
Wes Streeting, Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko azakomeza gushyigikira Starmer mu rugendo rwo kuvugurura Guverinoma.
Na Ed Miliband nawe ushinzwe ingufu yavuze ko ibyavuye mu matora bibabaje cyane, ariko ko Labour ikwiye gukora byinshi kugira ngo yongere kugirirwa icyizere n’abaturage.
Shabana Mahmood ushinzwe ibibera imbere mu gihugu( Home Secretary) na we yavuze ko abaturage batanze ubutumwa bukomeye bugaragaza ko batishimiye uko ibintu bihagaze.
Kuki abaturage batishimiye Starmer ?
Abasesenguzi bavuga ko abaturage benshi mu Bwongereza barakajwe n’ibibazo by’ubukungu bikomeje kwiyongera, birimo izamuka ry’ibiciro, ibibazo muri serivisi z’ubuzima zitangwa n’ikigo gishinzwe ubuzima, NHS, ikibazo cy’abimukira ndetse n’ubuzima buhenze muri rusange.
Hari kandi abatangiye kubona ko ishyaka Labour ritarashyize mu bikorwa impinduka ryari ryarasezeranyije abaturage ubwo ryatsindaga amatora yo mu 2024.
Mu nyandiko Starmer yasohoye mu kinyamakuru The Guardian, yavuze ko gukora amakosa bidakwiye gutuma ishyaka rye rijya ku ruhande rw’abahezanguni b’ibumoso cyangwa iburyo, ahubwo ko rikwiye gukomeza gushaka uko ryahuza Abongereza bose.
Ati: “Tugomba kubaka umutwe wa politiki uhuza abantu aho kubatanya, kandi tugatanga ibisubizo abaturage bifuza.”
Aya matora agaragaza impinduka zikomeye muri politiki y’u Bwongereza, aho amashyaka mashya nka Reform UK ari gukura cyane mu gihe amashyaka gakondo nka Labour n’Aba-Conservatives ari gutakaza icyizere cy’abaturage.
Ishyaka Labour ryashinzwe mu mwaka wa 1900, ubu ryujuje imyaka 126.

