IGP Dan Munyuza Yasuye Polisi Ya Lesotho

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu mu gihugu cya Lesotho rugamije gushimangira ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko yatangiye tariki ya 25 Mutarama ruzageza tariki ya 29 Mutarama. Yagiye muri uru ruzinduko ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi ya Lesotho, Commissioner of Police Holomo Molibeli.

IGP Munyuza yaherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Africa y’Epfo Eugene Kayihura ari na we uhagarariye u Rwanda mu bwami bwa Lesotho.

Abayobozi ba Polisi zombi kuri uyu wa Gatatu bagiranye ibiganiro byabereye ku cyiciro gikuru cya Polisi ya Lesotho. Byibanze ku gushimangira amasezerano y’ubufatanye ari hagati ya Polisi zombi, ajyanye no kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

- Advertisement -

Commissioner of Police Molibeli yashimiye IGP Munyuza kuba yaritabiriye ubutumire yamuhaye.

Yagize ati “Nejejwe no kugushimira ku ruzinduko mperutse kugirira muri Polisi y’u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, nahungukiye byinshi bishobora kugirira akamaro Polisi yacu ya Lesotho. Ibyo twahungukiye bikubiyemo kubaka ubufatanye hagati ya Polisi zacu zombi.”

Yakomeje atumira Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda n’intumwa ayoboye kuzitabira umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abapolisi bato 294 ,umuhango uteganyijwe tariki ya 28 Mutarama 2022. Ni umuhango uzabera mu ishuri rikuru rya Polisi ry’amahugurwa.

IGP Munyuza yavuze ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye buri hagati y’ibihugu bya Africa mu rwego rwo kurandura burundu ibyaha bikomeje kugaragara muri ibi bihe birimo ibyambukiranya imipaka n’ubugizi bwa nabi ndengakamere.

Yagize ati “Gukorera hamwe nk ‘inzego z’umutekano ni bumwe mu buryo bwiza bwitezweho kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka. Ibi byaha bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byacu n’umugabane wose muri rusange.”

Aba bayobozi bombi banaganiriye ku ishyirwa mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye inzego zombi zashyizeho umukono i Kigali mu Rwanda tariki ya 24 Kanama 2021.

Muri aya masezerano Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Dan Munyuza naho ku ruhande rwa Polisi ya Lesotho hari Commissioner of Police, Holomo Molibeli.

Mu ruzinduko IGP Munyuza arimo kugirira muri Lesotho abayobozi bombi bongeye gushimangira ubufatanye mu kubaka ubufatanye, guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa.

Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge n’ uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

IGP Munyuza yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Polisi ya Lesotho
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version