Isaha y’Ingendo Yagizwe Saa Sita, Utubyiniro n’Amakoraniro Birakomorerwa

Inama y’abaminisitiri yigije inyuma amasaha y’ingendo agera saa sita z’ijoro, inakomorera ibikorwa byinshi birimo utubyiniro, abafana kuri za sitade n’amakoraniro.

Ni ibyemezo by’inama yateranye kuri uyu wa 26 Mutarama 2022. Ni yo nama ya mbere yateranye muri uyu mwaka.

Yongeye gusuzuma no kuvugurura ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’Icyorezo cya COVID-19, zigomba gushyirwa mu bikorwa mu Gihugu hose mu gihe cy’ukwezi kumwe uhereye ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022.

Ayo mabwiriza avuga ko “Ingendo zirabujijwe guhera saa sita z’ijoro (12:00 AM) kugeza saa kumi za mu gitondo (4:00 AM). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa tanu z’ijoro (11:00 PM).”

- Advertisement -

Ni impinduka zakozwe nyuma y’uko ingendo zimaze igihe zisozwa saa yine z’ijoro.

Nk’uko bisanzwe, abagenzi bose binjira n’abasohoka mu Gihugu bakoresheje Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 (PCR test) mu gihe cy’amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka.

Bagomba gupimwa Covid-19 (PCR and Rapid tests) bakigera mu Gihugu, kandi bakongera gupimwa ku munsi wa 3 (Rapid test), biyishyuriye, ahantu hagenewe gupimirwa Covid-19.

Ibiro by’Inzego za Leta bizakomeza gufungura, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 50% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakazajya basimburana.

Ibiro by’Inzego z’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 75% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo bakazajya basimburana.

Muri ayo mabwiriza harimo ko amakoraniro rusange azasubukurwa, yitabirwe n’abantu batarenze 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho byabereye mu gihe byabereye imbere mu nyubako; na 75% mu gihe byabereye hanze. Abateguye iyo mihango bagomba kubimenyesha Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze iminsi 7 mbere y’uko biba.

Abitabiriye ibyo bikorwa bagomba kwerekana ko bikingije kandi bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere y’uko biba.   Aho bishoboka, amakoraniro yose agomba kubera hanze cyangwa ahantu hagera umwuka uhagije.

Amabwiriza akomeza ati “Abategura ibyo bikorwa bagomba gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, abatazabyubahiriza bazafatirwa ibihano.”

Imihango yose ibera mu nsengero igomba kwitabirwa n’abantu batarenze 75% by’ubushobozi bw’izo nsengero bwo kwakira abantu.   Utubari tuzakomeza gukora, hubahirizwa Amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko tukakira abatarenze 75% by’ubushobozi bw’aho twakirira abantu.  Abakiriya bagomba kuba barikingije Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Muri aya mabwiriza kandi hateganywamo ko utubyiniro tuzafungura mu byiciro. Akomeza “Ibitaramo by’umuziki, kubyina na konseri (night clubs/live bands/karaoke and concerts) n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bizafungura mu byiciro.

Uburenganzira buzatangwa na RDB hashingiwe ku isesengura rizakorwa.” Abafana kandi bemerewe kureba imikino kuri sitade no ku bibuga by’imikino. Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo azatangazwa na Minisiteri ya Siporo.

Ibigo bikorerwamo imyitozo ngororamubiri (gyms and fitness centers) bizakomeza gufungura mu byiciro.   Abitabira siporo ikorewe muri izi nyubako bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye (uretse abari munsi y’imyaka 12), kandi berekanye ko bipimishije Covid—19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira.  Ubundi habarwaga amasaha 24.

Koga muri za Pisine (swimming pools), ahakorerwa sauna na massage bizakomeza gufungura mu byiciro.  Abitabira ibyo bikorwa bagomba kuba barakingiwe Covid-19 mu buryo bwuzuye uretse abari munsi y’imyaka 12, kandi berekanye ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72 mbere yo kubyitabira nk’uko bikubiye mu Mabwiriza ya RDB.

Umubare w’abitabira ikiriyo kandi ntugomba kurenza abantu 50 icyarimwe.  Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza 50% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye.  Abitabiriye iyo mihango bagomba kugaragaza ko bipimishije Covid-19 mu gihe cy’amasaha 72.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version