Umukozi w’Akarere ka Kicukiro ushinzwe itumanaho yagiye muri rumwe mu nganda z’Abashinwa rukora imodoka z’amashanyarazi n’ibindi binyabiziga, kuhinjira biramugora. Igitangaje ni uko ngo batari bazi ko ku butaka bayobora hari uruganda rukora ibinyabiziga by’amashanyarazi! Babimenye ari uko umunyamakuru wa Taarifa ababajije iby’urwo ruganda
Clement Kajyibwami yagiyeyo kureba ko inkuru yanditswe n’itangazamakuru ryo mu Bushinwa ko hari uruganda rw’Abashinwa rukorera i Gahanga ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ari impamo.
Taarifa yari yabanje guhamagara ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ngo butubwire iby’urwo ruganda n’akamaro, by’umwihariko, ruzagirira abatuye Umurenge wa Gahanga, ariko dutungurwa no kumva ko nta makuru bari barufiteho.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi, yatumye umukozi w’Akarere ushinzwe itumanaho ngo agire icyo abidusobanuriraho kuko we hari ibindi yari ahugiyemo.
Clement Kajyibwami yafashe moto agana i Gahanga ageze ku ruganda rwa mbere bamukurira inzira ku murima ko urwo ruganda rw’Abashinwa nta ruhari.
Yahise abitubwira ariko arongera yigira imbere, aza kuruhasanga.
Ati: “ Kuhinjira byari ibibazo…’
Clement Kajyibwami yatubwiye ko ubwo yageraga kuri ruriya ruganda yahasanze Umushinwa amubera ibamba abanza kwanga ko yinjira.
Nyuma y’igihe runaka yaje kwemererwa kwinjira, afotora imodoka zikoresha amashanyarazi ariko agiye gufotora moto ikoresha amapine atatu kandi yifashisha amashanyarazi barabyanga.
Kajyibwami ati: “ Imodoka zo nazifotoye reka nguhe n’amafoto ariko moto ya rifan yo banze neza neza.”
Yatubwiye ko hari andi makuru bari bukusanye kuri biriya binyabiziga bakayadusangiza.
CGTN mu nkuru yayo yasohotse kuri uyu wa Gatatu taliki 26, Mutarama, 2022 ivuga ko ruriya ruganda rwubatswe n’Ikigo kitwa Tailing Electric Vehicle hagamijwe gufasha u Rwanda mu mugambi warwo wo ‘kugabanya cyane’ ibyuka bihumanya ikirere nk’uko rwabyiyemeje.
Hoo ati: “ Mu buryo butandukanye n’ibinyabiziga bisanzwe, ibyo dukorera hano byo bikoresha amashanyarazi ku kigero cya 100%. Bisaba ko batteries zabyo ziba zifite amashanyarazi mu mu buryo buhoraho kugira ngo bikore.”
Tiger Hoo avuga ko umugambi wabo ari ugufasha u Rwanda mu nzira rwiyemeje yo kugira ubukungu budahumanya ikirere.
Ndetse ngo si mu Rwanda ruriya ruganda rukorera kuko no muri Afurika y’Epfo, muri Kenya, mu Misiri no muri Tanzania ruri yo.
U Rwanda arusanganywe umugambi wo kugabanya cyane ibyuka bihumanya ikirere cyarwo binyuze mu gukoresha ibinyabiziga bidasohora ibyuka bigihumanya ikirere.
Watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021.
Mu Mujyi wa Kigali ubu hatangiye gukoreshwa moto zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi ndetse hari n’imodoka ziyakoresha.
Zimwe muri zo ziherutse kumurikwa n’ikigo MTN Rwanda.
Hari n’amagare yashyizwe ahantu runaka mu Mujyi wa Kigali yo kwifashishwa n’abantu bashaka kujya cyangwa kuva ahantu runaka batiriwe batega Moto cyangwa imodoka.
Gukoresha ariya magare bizafasha abatuye Kigali kugorora ingingo kandi bagere aho bagiye nta byuka bisohowe n’ikinyabiziga bakoresheje.
Guverinoma y’u Rwanda igamije ko mu mwaka wa 2050 igihugu kizaba cyarageze ku ntego yo kutohereza mu kirere ibyuka bigihumanya.
Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kwita ku bidukikije, REMA, Juliet Kabera aherutse kubwira Taarifa ko Umujyi wa Kigali ari wo uvamo ibyuka bihumanya ikirere byinshi kurusha ahandi mu Rwanda ariko ngo ikirere cyo muri Kigali cyandura cyane mu Mpeshyi kurusha ibindi bihe by’umwaka.
Biterwa n’uko mu mpeshyi haba hari ivumbi ryinshi kurusha ikindi gihe cy’umwaka.