IGP Munyuza Yahaye Impanuro Abapolisi 320 Bagiye Mu Butumwa Bw’Amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Dan Munyuza yasabye abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro kuzaharanira gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, bagahesha ishema igihugu cyabo.

Ni impanuro yahaye itsinda ry’abapolisi 320 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, aho bagiye gusimbura irindi tsinda rimazeyo umwaka.

Ni umuhango wabereye mu ishuri rya Polisi riherereye mu Karere ka Rwamagana, PTS-Gishari, kuri uyu wa Gatatu.

Abo bapolisi bagabanyijwe mu matsinda abiri, rimwe rigizwe n’abapolisi 160 riyobowe na CSP Claude Bizimana rizakorera mu Murwa mukuru Bangui, n’irindi rigizwe n’abapolisi 160 rizakorera ahitwa Kaga-Bandoro, riyobowe na CSP Jerome Ntageruka.

- Kwmamaza -

IGP Munyuza yagize ati “Ikizabafasha gusohoza inshingano neza ni ukurinda ishusho y’igihugu cyacu ndetse no kwigira ku bunararibonye n’ubunyangamugayo bw’abapolisi bababanjirije, ubw’abandi bapolisi muzakorana ndetse no kubaha umuco w’abaturage muzaba mushinzwe kurinda.”

Yasabye abo bapolisi gukoresha ubumenyi bavanye mu mahugurwa mu gusohoza inshingano zabo kinyamwuga, kurangwa n’ikinyabupfura, ubwitange, gukorera hamwe no kubahana nk’uko bisanzwe mu ndangaciro za Polisi y’u Rwanda.

Ubutumwa bw’amahoro muri Centrafrique (MINUSCA) bwemejwe n’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye ku wa 10 Mata 2014.

U Rwanda rufiteyo amatsinda atatu y’abapolisi, buri tsinda rigizwe n’abapolisi 160.

Biteganyijwe ko amatsinda yombi amaze iminsi ategurwa azagenda mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Mata 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version