Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IGP Munyuza Yakiriye Mugenzi We Wa Benin Amusezeranya Ubufatanye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

IGP Munyuza Yakiriye Mugenzi We Wa Benin Amusezeranya Ubufatanye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 September 2022 1:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiganiro byahuje Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda n’uw’iya Bénin byagarutse ku mikoranire igiye kurushaho kuzamurwa hagati y’izi nzego. Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yavuze ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukorana n’iya Bénin mu nzego zirimo no guhashya iterabwoba.

IGP Munyuza yagize ati: “ Uru ruzinduko ruradufasha kurushaho kunoza uburyo bwo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka ndetse n’iby’iterabwoba bikomeje guhungabanya umutekano ku mugabane wacu.”

Avuga ko abapolisi b’impande zombi bazasangizanya ubumenyi n’ubunararibonye mu kubaka ubushobozi bwa Polisi z’ibihugu byombi.

Munyuza avuga ko uruzinduko rwa mugenzi we witwa DG Soumaila Allabi ni intambwe mu gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano hagati y’u Rwanda na Bénin.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Avuga ko ari ngombwa ko Polisi z’ibihugu byombi zishyira hamwe imbaraga ndetse n’ibikorwa byo kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Umuyobozi wa Polisi ya Bénin nawe yavuze ko ibihugu muri iki gihe umurunga uhuza u Rwanda na Bénin ukomeye kandi ari nawo ugiye guhuza Polisi z’ibihugu byombi.

Yashimye ubunararibonye bw’u Rwanda mu guhangana n’iterabwoba aho rwagiye hose kandi ngo ibyo nibyo igihugu cye kirucyeneyeho.

Ati: “ Nzi neza ko mufite ubumenyi buhagije mu guhangana n’iterabwoba kandi twifuza gukorana namwe mu guhangana n’iki kibazo kimaze igihe runaka cyugarije igihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Polisi ya Bénin yaje mu Rwanda mu gihe n’umugaba w’ingabo z’iki gihugu nawe yari aherutse kuza kuganira na mugenzi we ugaba ingabo z’u Rwanda witwa Gen Jean Bosco Kazura.

- Advertisement -

Brigadier General Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI niwe mugaba mukuru w’ingabo za Benin. Aherutse mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuganira n’ingabo z’u Rwanda uko ingabo z’u Rwanda n‘iza Benin zakorana.

Yakiririwe ku cyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura aganira na mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.

Brig Gen Fructueux Candide Ahodegnon GBAGUIDI yabwiye itangazamakuru ko yaje mu Rwanda yoherejwe na Perezida Patrice Talon kugira ngo agereze ubutumwa kuri mugenzi uyobora u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.

Uyu musirikare mukuru kandi yasuye n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Mbere y’uko asura u Rwanda, Perezida Talon yari yarohereje Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Bénin, Aurélien Agbenonci, mu Rwanda azaniye Perezida Kagame ubutumwa yari yamugeneye.

Aba Komiseri bakuru muri Polisi y’u Rwanda bakiriye kandi baganira na bagenzi babo bo muri Benin

Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin yaganiraga na Perezida Kagame, ku ruhande rw’u Rwanda hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Hari amakuru avuga ko u Rwanda rushobora kuba ruri mu biganiro na Benin by’uko rwazoherezayo ingabo na Polisi yarwo.

Ntabwo biratangazwa n’Urwego urwo ari rwo rwose rwa Leta ku mpande zombi( u Rwanda na Benin).

Icyakora Perezida Paul Kagame yigeze gutangaza ko hari ibihugu u Rwanda ruteganya kuzoherezamo ingabo ariko ntiyavuze ibyo ari byo.

TAGGED:BéninfeaturedIngaboKagameMunyuzaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakuru B’Ibihugu Bazajya Gusezera Kuri Elisabeth II ‘Ntibemerewe’ Kujyana Indege Zabo
Next Article Afurika Irasabwa Gushyira Mu Bikorwa Amasezerano Yo Gufungurirana Ikirere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dangote Akomeje Kuyobora Abaherwe Ba Afurika

Jeannette Kagame Arahemba Abakobwa Batsinze Neza Ibizamini Bya Leta

Abanyamahanga Biga Muri Harvard Bareze Leta Ya Trump

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzima

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?