Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyamagabe: Umusaza Ukekwaho Jenoside Yafashwe Amaze Igihe Yarahinduye Amazina
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Nyamagabe: Umusaza Ukekwaho Jenoside Yafashwe Amaze Igihe Yarahinduye Amazina

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 7:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Uwo mugabo yakatiwe na Gacaca
SHARE

Umusaza w’imyaka 62 yafatiwe mu Mu Murenge wa Musebeya mu Karere ka Nyamagabe nyuma y’imyaka 30 yari amaze yihisha kubera Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare ubwo yabaga mu cyahoze ari Komini Karambo, ubu ni muri Nyamagabe.

Patrick Sindikubwabo uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yari yarakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30, ahita atoroka atangira kwihishahisha.

Yitwa Vénant Uwihoreye.

Perezida wa IBUKA yagize ati: “Uyu mugabo akomoka mu yahoze ari Komini Karambo muri Segiteri Rugazi muri Serile Masinde, ubu ni mu Murenge wa Musebeya mu Kagari ka Sekera mu Mudugudu wa Rugazi mu Karere ka Nyamagabe, akaba yarafatiwe mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Kigoma, mu Kagari ka Mulinja, mu Mudugudu wa Burambi”.

Uwihoreye yavuye muri aka Karere ajya mu Ntara y’Amajyepfo ahindura amazina agamije kujijisha kugira ngo adakurikiranwa.

Yiyise amazina y’Abisilamu ya Ramadhani Yusufu kugira ngo atazamenyekana.

Yaje kuvumburwa, bimenyekana ko yihishe mu Karere ka Nyanza biturutse ku bantu bamenye amakuru ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakanabihuza n’amazina yahoranye.

Abo mu muryango w’uyu musaza baramuhishiriye kuko uwababazaga aho yagiye bamubwiraga ko yahunze, atakiba mu Rwanda.

Perezida wa IBUKA muri Nyamagabe witwa Sindikubwabo avuga ko guhishira amakuru ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibangamira ubumwe n’ubwiyunge.

Bituma hadatangwa ubutabera ku bayirokotse bayiburiyemo ababo, ibyabo bigasahurwa.

Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikimara kubwirwa iby’uwo mugabo, yatangiye guperereza neza, iza kumufata.

Tariki 22, Ukuboza, 2024 nibwo yafashwe kugira ngo ahanirwe icyaha yahamijwe na Gacaca.

Ubwo iyi nkuru yandikwaga, uyu musaza yari afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka muri Nyamagabe, mu gihe ategereje kujyanwa muri Gereza kurangiza igihano yakatiwe.

TAGGED:AmapinguJenosideNyamagabeNyanzaUmusaza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article No Kuri Noheli Kiliziya Gatulika Y’u Rwanda Yamaganye Ibyo Gukuramo Inda
Next Article Ukraine Irigamba Gufatira Ku Rugamba Umusirikare Wa Koreya Ya Ruguru
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

Ruhango: Arakekwaho Kwicisha Nyirakuru Inkoni

Kicukiro: Abagore Bigishijwe Ko Burya Amafaranga Abyara Andi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abayobozi Ba BBC Baravugwaho Kubeshyera Trump 

Guhangana N’Imihindagurikire Y’Ikirere Bizahenda u Rwanda

Nyamasheke: Abaturage Barasaba Kugabanyirizwa Tike Y’Ubwato Bubafasha Kujya Guhaha

Gicumbi: Abiga Inderabarezi Basaba Ko Bakongererwa Imashini N’Ibitabo

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

You Might Also Like

Mu Rwanda

2.9% By’Abanyarwanda Bafite Diyabete:RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Yabyariye Mu Modoka Y’Abagenzi Ijya Rubavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Harabura 5% Ngo Ubumwe N’Ubwiyunge Mu Banyarwanda Bube 100%

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?