Gen Muhanga Uyoboye Operation Shujaa Ya Uganda Muri DRC Ni Muntu Ki?

Birashoboka ko  General Kayanja Muhanga uyoboye  ingabo za Uganda zagiye kwirukana abarwanyi ba ADF muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo azaza mu bantu bazavugwa kenshi mu itangazamakuru ryo muri aka karere kurusha abandi mu mezi macye ari imbere!

Kayanja Muhanga ayoboye ibikorwa by’ingabo  za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahawe izina ‘Operation Shujaa’.

Uyu musirikare mukuru aherutse kuvuga ko ibitero by’ingabo ayoboye bigamije kunegekaza abarwanyi ba ADF bafite ibirindiro mu bice bya Yayuwa, Tondoli, Beni I and Beni II.

Ibirindiro by’ingabo za Uganda biherereye ahitwa Mukakati, aha akaba ari naho Major General Kayanja Muhanga atangira amabwiriza y’intambara.

- Advertisement -

 Gen Muhanga ni mukuru wa Andrew Mwenda…

Kayanja Muhanga yavukiye ahitwa Fort Portal, mu Karere ka Kabarole, aha hakaba ari mu Burengerazuba bwa Uganda.

Yavutse mu mwaka wa 1964 akaba mukuru w’umunyamakuru w’icyamamare muri Uganda witwa Andrew Mwenda.

Muhanga yigiye amashuri abanza ahitwa Duhaga muri Hoima, nyuma ayakomereza mu ishuri ryitwa Mpanga Day School n’aho ni muri Fort Portal.

Mu mwaka 1985, ubwo yari akiri mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, nibwo yagiye mu gisirikare cya Yoweri Museveni kitwaga National Resistance Army ( NRA).

Yahawe ipeti rya Private ararigumana kugeza ubwo NRM n’ingabo zayo zo muri NRA zafataga ubutegetsi mu mwaka wa 1986.

Nyuma y’uyu mwaka  Kayanja Muhanga yakoze mu ishami ry’igisirikare rishinzwe imyitwarire.

Muri uwo mwaka nabwo yavuye muri Military Police ajya mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe kurinda Umukuru w’igihugu ryitwa Presidential Protection Unit (PPU), ahakora kuva mu mwaka wa 1986 kugeza mu mwaka wa 1988.

Nyuma yaje kujya mu mahugurwa n’imyitozo bya gisirikare bita Junior Cadet Officer Course, ayirangije ajya gukora mu biro by’ingabo za Uganda bishinzwe ibikorwa bya gisirikare, ibyo biro babyita  Chief of Combat Operations (CCO).

Icyo gihe yari afite ipeti rya Second-Lieutenant.

Mu mwaka wa 1990 yahawe inshingano mu ishami rishinzwe ubutasi bwa gisirikare, Directorate of Military Intelligence.

Yahakoze guhera mu mwaka wa  1990 kugeza mu mwaka wa 1993.

Nyuma y’aho, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 1993 kugeza mu mwaka wa 1997, Kayanja Muhanga yahawe inshingano zo gukusanya amakuru y’iperereza, ahabwa inshingano zigenewe uwitwa Intelligence Officer( IO) icyo gihe akaba yarakoreraga ahitwa Mubende mu kigo cya gisirikare cy’aho.

Yaje gushyirwa no mu itsinda rishinzwe gutahura no gukumira ibikorwa by’iterabwoba, iryo tsinda baryita Joint Anti-Terrorism Taskforce (JATT) icyo gihe akaba yari afite ipeti rya Captain.

Uko iminsi yatambukaga ni ko yazamurwaga mu ntera cyane kuko nyuma gato yaje kugirwa Major, bidatinze aba  Lieutenant Colonel ndetse aza no kuba Colonel ahita yohorezwa mu kazi muri Somalia.

Yajyanye n’abasirikare ba Uganda bari bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’ubumwe bw’Afurika mu guhashya abarwanyi ba Al Shabaab muri Somalia.

Muri Somalia yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare by’abasirikare ba Uganda bari bagize ikitwaga  “Battle Group Eight”.

Yari yungirije umuyobozi mukuru w’ingabo za Uganda zari zaroherejwe muri Somalia.

Aho agarukiye muri Uganda, yahawe inshingano zo kuyobora Ishami ry’ingabo za Uganda rishinzwe imyitwarire iboneye bita Military Police, akora aka kazi kugeza muri Mutarama, 2014.

Muri icyo gihe Colonel Kayanja Muhanga yoherejwe muri Sudani y’epfo ayoboye ibikorwa bya gisirikare by’ingabo za Uganda, akigera yo ni ukuvuga muri Gashyantare, 2015 yahise agirwa Brigadier General.

Mu minsi yakurikiye amatora aheruka muri Uganda, Perezida Museveni yashinze Gen Kayanja Muhanga kugarura umutuzo mu gihugu.

Ni amatora ataravuzwe rumwe, bamwe bakavuga ko uwayatsinze mu by’ukuri ari Bwana Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi ku izina rya Bobi Wine ariko akaba yaribwe amajwi n’abo ku ruhande rwa Perezida Museveni.

Muri macye aya niyo mateka ya Gen Kayanja Muhanga uyoboye ingabo za Uganda muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo zagiye kwirukana abarwanyi ba ADF

Menya amateka y’umutwe ADF Uganda yahagurukiye…

Imikorere ya ADF Iherutse Gushaka Guhungabanya U Rwanda Bigapfuba

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version