Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IGP Namuhoranye Araburira Urubyiruko
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

IGP Namuhoranye Araburira Urubyiruko

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 July 2025 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
IGP Namuhoranye aganira n'Indangamirwa i Nkumba.
SHARE

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye asaba urubyiruko kuzibukira ibibi bakitabira imikorere ishyize mu gaciro, ibahesha ikanahesha igihugu cyabo agaciro.

Yabivugiye mu kiganiro aherutse guha urubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa ryabaye ku nshuro ya 15 ryaberaga mu kigo cy’igihugu cy’ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Musanze.

Namuhoranye yavuze ko amakuru y’umutekano yerekana ko urubyiruko rukunze kugaragara mu byaha kurusha abantu bakuru, arusaba kuzibukira iyo migirire.

Ati: “ Urubyiruko rukunze kugaragara mu bintu bibi kurusha abantu bakuru, ariko mwe n’abandi nkamwe mukwiye kuba igisubizo, mukita ku bintu bizima”.

Yabagiriye inama yo guhitamo abantu beza bagendana nabo, ababwira ko bikwiye ko bashyira imbaraga mu bikorwa bibazamurira imibereho nka siporo, ubuhanzi no kwihuriza mu matsinda igamije ibyiza.

Abasaba kandi kujya bagisha inama abantu bakuru babatanze kubona ibipfa n’ibikira kugira ngo bababere icyitegererezo.

Ati: “ Amahitamo yanyu niyo azagena imibereho yanyu. Nimuhitemo neza”.

Indangamirwa ni ihuriro ry’urubyiruko ruba mu Rwanda n’uruba mu mahanga, ruhurira i Nkumba rukigishwa indangagaciro nyarwanda no gukunda igihugu.

Abitabiriye iri torero babwirwa ibyiza byo kuba Umunyarwanda no guharanira kubaho mu gaciro gakwiye umuntu.

TAGGED:featuredItoreroNamuhoranyeNkumbaPolisiUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umudipolomate Wo Muri DRC Yafatanywe Ibiyobyabwenge
Next Article Nyamasheke: Batwitse Abantu Babashinja Ubujura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?