Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye asaba urubyiruko kuzibukira ibibi bakitabira imikorere ishyize mu gaciro, ibahesha ikanahesha igihugu cyabo agaciro.
Yabivugiye mu kiganiro aherutse guha urubyiruko rwitabiriye itorero Indangamirwa ryabaye ku nshuro ya 15 ryaberaga mu kigo cy’igihugu cy’ubutore kiri i Nkumba mu Karere ka Musanze.
Namuhoranye yavuze ko amakuru y’umutekano yerekana ko urubyiruko rukunze kugaragara mu byaha kurusha abantu bakuru, arusaba kuzibukira iyo migirire.
Ati: “ Urubyiruko rukunze kugaragara mu bintu bibi kurusha abantu bakuru, ariko mwe n’abandi nkamwe mukwiye kuba igisubizo, mukita ku bintu bizima”.
Yabagiriye inama yo guhitamo abantu beza bagendana nabo, ababwira ko bikwiye ko bashyira imbaraga mu bikorwa bibazamurira imibereho nka siporo, ubuhanzi no kwihuriza mu matsinda igamije ibyiza.
Abasaba kandi kujya bagisha inama abantu bakuru babatanze kubona ibipfa n’ibikira kugira ngo bababere icyitegererezo.
Ati: “ Amahitamo yanyu niyo azagena imibereho yanyu. Nimuhitemo neza”.
Indangamirwa ni ihuriro ry’urubyiruko ruba mu Rwanda n’uruba mu mahanga, ruhurira i Nkumba rukigishwa indangagaciro nyarwanda no gukunda igihugu.
Abitabiriye iri torero babwirwa ibyiza byo kuba Umunyarwanda no guharanira kubaho mu gaciro gakwiye umuntu.