IGP Namuhoranye Yagiye Gutsura Umubano Na Polisi Ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu ruzinduko rwugamije gutsura umubano hagati y’urwego ayobora na Polisi y’i Abu Dhabi.

Taliki 23, Gicurasi, 2024 nibwo yajyanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, John Mirenge gusura mugenzi we uyobora Polisi ya Abu Dhabi witwa Maj. Gen Faris Khalaf Al Mazrouei.

Baganiriye ku ngingo zirebana no kubaka ubufatanye bukomeye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Abu Dhabi cyane cyane mu ikoranabuhanga rigamije gucunga umutekano mu bihe no mu byiciro bitandukanye.

Polisi y’u Rwanda ifite  ingamba zitandukanye zo guhangana n’ibyaha  bifata intera muri iki gihe haba mu Rwanda n’ahandi ku isi.

Kugira ngo bishoboke, igomba gushora imari muri byinshi birimo n’ikoranabuhanga ariko no mu bufatanye hagati yayo n’ibindi bihugu.

Mu bihe bitandukanye, Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’izo mu bindi bihugu amaserezano y’ubufatanye birimo Zambia, Zimbabwe, eSwatini, Repubulika ya Centrafrique, Ubutaliyani, Polisi ya Dubai na Polisi ya Abu Dhabi.

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bufite gahunda yo kwagura imikoranire n’izindi Polisi kugira ngo izo nzego zifatanye mu gukumira no gufata abakora ibyaha nyambukiranyamipaka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version