Gaza: Inkunga Igenewe Abahahungiye Yangiwe Kwinjira Mu Nkambi

Ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bw’impunzi cyo muri Norway kitwa Norwegian Refugee Council kivuga ko hari amakamyo 2,000 apakiye inkunga igenewe abahungiye muri Gaza yangiwe kwinjira mu nkambi.

Yose ahagaze ku mupaka Gaza isangiye na Misiri.

Uyu mupaka wafunzwe guhera taliki 06, Gicurasi, 2024 ubwo Israel yatangizaga urugamba rweruye ku barwanyi ba Hamas bivugwa ko baciye ingando muri Rafah, agace Israel ivuga ko ari ako ka nyuma mu bice Hamas isagajemo ibirindiro.

Abakora mu kigo cy’abagiraneza cyo muri Norway twavuze haruguru bavuga ko amakamyo 2,000 ari yo ahagaze ku mupaka hagati ya Misiri na Gaza ategereje kwemererwa ngo yinjire muri Gaza.

- Advertisement -

Umuyobozi w’iki kigo witwa Suze van Meegen avuga ko ibi biri kugira ingaruka ku banya Palestine bari muri Gaza kuko basigaranye ibintu bike byo kubafasha kubaho.

Imiti, amazi, ibinyampeke n’ibindi bifashisha mu isuku ngo hasigaye ngerere!

Ingabo za Israel zitangaza ko ku ruhande rwazo zafunguye ahandi hantu hashobora gucishwa inkunga yo kugeza kuri abo banya Palestine bahungiye mu nkambi iri muri icyo gice.

Zongeraho ko hari abandi baturage bagera kuri miliyoni bamaze guhungira muri kiriya gice bahunga imirwano iri kubera muri Rafah.

Meegen yabwiye BBC ati: “ Ubu umujyi wa Rafah ugabanyijemo ibice bitatu: Igice cyazonzwe n’intambara mu buryo bwa nyabwo, igice kigizwe n’amatongo n’ikindi gice kirimo abaturage benshi bakirundanyijemo”.

Avuga ko kuva intambara yatangira taliki 07, Ukwakira, 2023 hari abanya Palestine bamaze guhunga inshuro icyenda, bava hamwe bajya ahandi.

Abo bose nta yandi mizero bafite yo kubona ikibatunga atari inkunga y’abagiraneza.

Umuvugizi w’ingabo za Israel witwa Rear Admiral Daniel Hagari avuga ko ingabo z’igihugu cye ziri gukora uko bishoboka kose kandi mu buryo buzira kwibeshya kugira ngo zisenye burundu ibirindiro bya Hamas bisigaye.

Hagati aho hari abatekereza ko ibyo Israel iri gukora muri iyi minsi byo kugaba igitero gikomeye muri Rafah ari ibintu yumvikanyeho na Amerika n’ubwo bwose mu minsi ishize Biden yari yabibujije Netanyahu.

Ibivugwa muri Rafah bije nyuma y’uko kuri uyu wa Gatanu abacamanza mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha bategetse ko Israel ihagarika imirwano yayo muri Rafah.

Ni icyemezo bafashe nyuma y’urubanza Israel yaregwagamo na Afurika y’Epfo rw’uko ibikorwa bya gisirikare ikorera muri Palestine ntaho bitaniye na Jenoside.

Israel yo yisobanuye ivuga ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri kuko ibyo ikora ari ibikorwa bya gisirikare bisanzwe kandi bigamije kurangiza burundu abarwanyi ba Hamas bahora bayihungabanyiriza umutekano.

Ibi nabyo byemejwe nyuma y’isohorwa ry’impapuro zo kuzata murin yombi Benyamini Netanyahu na Ismail Haniyeh uyobora Hamas.

Ni impapuro bamwe bavuga ko ntacyo zizageraho kuko hari n’abandi batari ku rwego rw’icyubahiro nk’urwa Netanyahu bazishyiriweho ariko ntibafatwa barimo Omar Al Bashir wahoze uyobora Sudani ubu uba muri Uganda ariko agacishamo akajya no kuba muri Afurika y’Epfo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version