Icyo Equity Ivuga Ku Bakozi Ba Cogebanque Igiye Kwegukana

Mu mpera za Nyakanga, 2023, Banki yitwa Equity ( iyoborwa n’ikigo Equity Group Holdings Plc) izaba yarangije kwishyura no kwegukana mu buryo budasubirwaho imigabane y’icyahoze ari Cogebanque.

Ubuyobozi bwa Equity bwabwiye Taarifa ko nyuma yo kurangiza ibintu byose bikubiye mu masezerano agena ubuguzi hagati y’iyi banki na Cogebanque, abakozi b’iyi banki bashoboye bazakomezanya na Equity.

Umuyobozi wa Equity Bank  witwa Hannington Namara avuga ko iriya banki izazana uburyo bushya bwo gukora bugamije kungura abanyamigabane bayo, abakozi bayo bakagira umutekano n’imikorere inoze kandi, by’umwihariko, igateza imbere urwego rw’imari rw’u Rwanda.

Ni ngombwa kuzirikana ko Equity yaguze Cogebanque kuri miliyoni $ 48.1 ni ukuvuga miliyari Frw 54.68.

- Kwmamaza -

Ibi byatumye Equity Bank yaguka kurushaho, iba iya kabiri mu bunini mu Rwanda nyuma yo kugura Cogebanque yari isanzwe ari iya gatanu.

Hagati aho hari ibyo Namara yaduhayeho ibisobanuro ku mikorere izaranga Equity Bank nirangiza kwegukana  Cogebanque mu buryo budasubirwaho

Soma ikiganiro twagiranye:

Twatangiye tumubaza icyabasunikiye kugura Cogebanque

Namara: Iyi ni inkuru nziza yerekana intambwe twateye. Guhuza banki yacu n’iriya tuzaba tumaze kugura, bizatuma twaguka mu mikorere, duhe abashoramari kubona aho bakwaka inguzanyo ngo bagure ibikorwa byayo kandi byose bizarangwa no gukoresha ikoranabuhanga na serivisi zinoze.

Twahisemo kubikora kubera ko gukomeza gutegereza byari budutinze ugasanga bifashe imyaka itanu, icumi…

Ubwo twamaze kwinjira muri iyo mikorere rero; twiteguye gukora vuba tukagera ku ntego twihaye.

Ikifuzo cyacu ni ukugera yo vuba, tugaha abakiliya bacu ibyo bakeneye muri serivisi z’imari.

Taarifa: Mbere ariko mwari mwabivuyemo. Byatewe ni iki?

Namara: Ntabwo twigeze tubivamo. Twari dutegereje ko abo byarebaga mbere na mbere, babanza kugira ibyo bashyira ku murongo.

Taarifa: Iyo murebye musanga nyuma yo kugura imigabane muri Cogebanque, imibare mufite yerekana ko umutungo mbumbe wanyu uzaba ungana gute?

Namara: Nta mibare y’aka kanya mfite, ariko ubwo mperuka gutereraho akajisho nasanze tuzaba twihariye hagati ya 14% na 16% by’isoko ry’imari yose ihari kugeza ubu.

Taarifa: Ibi bituma muba banki ya kabiri ku isoko ry’imari

Namara: Biraboshoka cyane kubera ko ubu turi aba kabiri tukagira 16% by’imari yose iri ku isoko ry’imari n’imigabane.

Taarifa: Ku bijyanye n’abakiliya se ho byifashe bite?

Namara: Ikizaza kivuye muri Cogebanque cyose, kizaba ari inyongera nziza ku byo Equity yari isanganywe, muri byo kandi icy’ingenzi ni abakiliya kuko ubu tumaze kugira abarenga miliyoni.

Taarifa: Abenshi mu bakiliya ba Cogebanque bari bayimazemo imyaka icumi cyangwa irenga. Ni iki mubizeza ko nibabagana batazabyicuza?

Namara: Abo bantu rero bagombye ahubwo kubyishimira cyane! Ubu bari mu biganza byiza kandi nta giciro bibasaba.

Bagiye gukorana n’itsinda ry’abakozi bakunda abakiliya kandi bafite ibikenewe byose ngo inyungu z’umukiliya zigerweho. Abahoze ari abakiliya ba Cogebanque bagiye kwiyongera ku bandi bakiliya ba Equity bagera kuri miliyoni 19 baba mu bihugu byose ikoreramo.

Numva rero ko ibi ari akarusho kuri abo bantu bacu bashya bazaba baje ngo dukorane. Tuzaborohereza gucuruzanya na bagenzi babo bo mu bindi bihugu kuko bazaba bashobora kubitembereramo nta nkomyi.

Intego yacu ni uko nta mukiliya uzicuza ko dukorana.

Taarifa: Muri iki gihe ariko murabizi neza ko amadolari yabuze, kandi afasha mu bucuruzi bwambuka imipaka, musanga guhuza izi banki hari icyo bizakemura kuri iyi ngingo?

Namara: Twizera ko bizagira icyo bifasha…ariko nanone ni ikibazo cyo kureba niba amadolari akenewe koko bityo ukaba wayashyiramo cyangwa ukaba uretse.

Byose kandi biterwa n’umusaruro woherezwa hanze kuko ari wo winjiza amadovize menshi. Kuba twarabihurije hamwe( banki zombi) ntibivuze ko imwe yaje kumira indi bunguri ahubwo bivuze ko hari ibizava muri uku kwihuza bizatanga umusaruro twiteze kandi uzashimisha bose harimo n’abanyamigabane bacu.

Taarifa: Mu minsi ishize, hari banki zihuje ariko bivamo ibibazo byo kutumvikana ku kwinjiza abakozi mu kazi, ibikoresho n’ibindi. Kuri iyi ngingo muzabyifatamo mute?

Namara: Kugira ngo wumve gahunda yacu kuri iyo ngingo; reka nguhe urugero: Ubonye imodoka wumva urayikunze kubera ko isa neza kandi yihuta kandi ifite umunyenga. Nyuma yo kuyigura, ugize utya urazindutse uyikuyemo imipine.

Ubwo se urumva iyo modoka izaba ikigenda nk’uko uyigura bwa mbere yihutaga? Igisubizo ni ‘Oya’.

Ubwo rero kuvuga ngo abakozi ba Cogebanque bose turabanze, ngo ntituzakorana nabo ntabwo byaba ari byo.

Equity ifite umurongo w’imikorere wihariye. Ntabwo nzi uko muri Cogebanque basanzwe babigenza mu mikorere yabo, ariko nizera ko nk’ikigo kigenga basanganywe uburyo bwo gukora buhamye kandi butanga umusaruro wifuzwa.

Ku ikubitiro kandi twasanze mu by’ukuri barakoraga bakunguka, bivuze ko buri wese mu mwanya we yakoraga ibyo ashinzwe.

Nshingiye kuri ibi, nsanga kuba twarahuje impande zombi ari ikintu kizazamura umusaruro ku rundi rwego.

Ubundi se ni gute wakwirukana abantu bagize urwego wahisemo gukorana narwo ngo uzamure umusaruro w’urwo wari usanzwe ukorera?

Kugabanya abakozi ngo wirinde kugira ibyo ubatangaho kandi baba baje kuguteza imbere ni icyemezo kirimo ubunebwe. Ntawe cyungura!

Taarifa: Ibintu byose nibirangiza kujya ku murongo, Banki izitwa muzayita Equity Bank, Cogebanque…Muzayiha irihe zina?

Namara: Tuzareba irikwiye, gusa ibyemezo byose bizafatwa bizajya bimenyesha abafatanyabikorwa tubijyeho inama.

Indi nkuru bijyanye wasoma:

Kuki Banki Za Kenya Zikomeje Kwigarurira Isoko Ry’U Rwanda?

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version