IGP wa Polisi ya Uganda ati: “Uzahungabanya umutekano mu matora azicuza icyo Nyina yamubyariye’

Komiseri mukuru wa Polisi ya Uganda Martin Okoth Ochola yaburiye abaturage ba Uganda ko uzahirahira agahungabanya umutekano ku munsi w’amatora ‘azicuza icyo Nyina yamubyariye.’

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda azaba tariki 14, Mutarama, 2021, akaba azaba ahanganyemo n’abandi ariko ukomeye muri bo ni Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

Ubutegetsi bwa Perezida Museveni bushinja Bobi Wine gukorana n’ibihugu byo hanze, bukemeza ko bigamije kumukuraho bugashyiraho ubwo bwiyumvamo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda( Uganda Police Force) IGP Martin Okoth Ochola yahaye gasopo uwo ariwe wese wazahirahira agashaka guhungabanya amatora.

- Advertisement -

Yagize ati: “ Ndashaka kubwira igihugu cyose ko uzahirahira agashaka guhungabanya amatora azahura n’akaga k’uburyo azicuza icyo Nyina yamubyariye.”

Yavuze ko hari amakuru Polisi ifite avuga ko hari abanyapolitiki bateguye gahunda yo kuzahungabanya amatora, bakabikora  binyuze mu kuvuga ko hari amajwi yibwe kugira ngo ibarura ryayo ritagenda neza.

Perezida Museveni nawe aherutse gusaba abaturage be kuzitabira amatora mu mutuzo, ariko aburira uwo ari wese uzashaka kuyahungabanya ko bizamukoraho.

Museveni yari aherutse gusimbuza bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi ya Uganda.

Yagize Major Gen Paul Lokech umuyobozi wungirije wa Polisi amusimbuje Maj Gen Sabiiti Muzeeyi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version