Ihurizo Ku Banyarwanda Icyenda Barekuwe Na ICTR Baheze Muri Tanzania

Urwego rwasimbuye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rukomeje guhera mu gihiraho ku hazaza h’Abanyarwanda icyenda barekuwe n’urukiko, batinye gutaha iwabo babura n’ikindi gihugu cyabakira.

Bari mu byiciro bibiri: abagizwe abere n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha (ICTR) n’abahamijwe ibyaha bya Jenoside, barangiza ibihano bakatiwe.

Nubwo barekuwe n’urukiko ntabwo bifuje gusubira mu Rwanda ku mpamvu bavuga ko ari iz’umutekano wabo, ndetse babuze ibihugu by’amahanga byabakira ku buryo bagumye mu nyubako za IRMCT, ari nayo ibatunze.

Perezida wa IRMCT, Umucamanza Carmel Agius mu kwezi gushinze yagejeje raporo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, agaragaza ko hari abantu barekuwe n’urukiko ariko babuze aho berekeza.

- Advertisement -

Ati “Urwego rwakomeje gukurikirana ibijyanye no kwimurira ahandi abantu bagizwe abere cyangwa barekuwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, harimo n’uburyo bw’ibiganiro n’ibihugu binyamuryango.”

“Nubwo bimeze bityo ariko, umubare w’abo bantu bari i Arusha wakomeje kuba icyenda, bikaba ari inshingano ziremereye kuri uru rwego.”

Yasabye ko ibihugu binyamuryango byagira uruhare mu gushaka umuti kuri icyo kibazo nk’uko bibifite mu nshingano, kugira ngo “haboneke igisubizo kurambye kuri icyo kibazo kimaze imyaka isaga 17.”

Mu bantu icyenda bari mu nzu za IRMCT i Arusha, harimo batanu bagizwe abere n’urukiko nk’uwahoze ari Minisitiri ushinzwe ubwikorezi André Ntagerura, umazeyo imyaka 17 kuko icyemezo kimurekura cyafashwe mu 2004.

Abandi bane bahamijwe ibyaha ariko barangije ibihano bakatiwe n’urukiko.

Umuto muri bo ni Innocent Sagahutu w’imyaka 59, umukuru akaba Protais Zigiranyirazo w’imyaka 83, akaba muramu wa Juvenal Habyarimana. Harimo n’abandi batatu babaye ba Minisitiri mu Rwanda n’abasirikare bakuru.

Bose nta n’umwe ufite ibyangombwa by’inzira ku buryo badashobora kuva muri Tanzania.

Mu bari i Arusha kandi harimo Justin Mugenzi wari Minisitiri w’Ubucuruzi, Jérôme Bicamumpaka wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na Prosper Mugiraneza wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta.

Mu myaka mike ishize habarirwaga abanyarwanda 11, ariko Casimir Bizimungu wabaye Minisitiri w’ubuzima na Sylvain Nsabimana wabaye Perefe wa Butare, mu 2016 Ghana yemeye kubakira.

Benshi mu baheze muri Tanzania bavuga ko bafite imiryango mu mahanga bifuza gusanga, ariko ibyo bihugu ntibyemere kubakira.

U Rwanda rwasabye ko amafaranga abatangwaho ahagarikwa

Muri Nyakanga 2019, Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye i New York, Valentine Rugwabiza, yagarutse kuri bariya bantu.

Yavuze ko “bibera i Arusha mu mudendezo ku mafaranga y’ibihugu binyamuryango, ibikenewe mu mibereho yabo n’aho kuba bikishyurwa mu ngego y’imari y’urwego (IRMCT).”

Yakomeje ati “Ibihugu bimwe bigize uyu muryango bigorwa no gukorana n’Ibiro by’Ubushinjacyaha ngo abakekwaho ibyaha ndengakamere bafatwe bashyikirizwe ubutabera, ariko bikabifata nk’ibisanzwe kubona amafaranga ava mu misoro y’abaturage babyo akoreshwa mu kubeshaho neza abafunguwe mu myaka myinshi na nyuma yo kugirwa abere.”

“Hamwe na hamwe ibibatunga n’ibindi bagenerwa byagiye byishyurwa na ICTR nyuma biza kuba Urwego, mu myaka isaga icumi. Uko gukomeza kubyishyura bikozwe n’Urwego ubwabyo ntibyumvikana. U Rwanda rwumva ko bidasobanutse bityo bikwiye guhagarara.”

IRMCT ivuga ko ibihugu bikwiye kugira uruhare mu kubakira, mu gihe bakomeje gutungwa n’amafaranga ava mu misanzu yabyo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version