Ihurizo Kuri Tshisekedi: Abadepite Bahoranye Na Kabila Ngo Yarabatengushye

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bwana Felix Tshisekedi ari mu rindi hurizo ry’uburyo yacururutsa abamufashije gusenya ishyaka rya Kabila, ubu batishimiye ko batagaragaye mu myanya ikomeye muri Guverinoma aherutse guha inshingano.

Ni Abadepite bo mu ishyaka FCC rya Joseph Kabila, bakaba bavuga ko batishimiye ko Perezida Tshisekedi atabahaye ‘imyanya myiza’ muri Guverinoma aherutse gutangaza iyobowe na Bwana Sama Lukonde Kyenge.

Bariya badepite ejo hashize bakoreye imyigaragambyo imbere y’Ibiro bya Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC, Bwana Christophe Mboso N’kodia Pwanga, bamagana ko Perezida Tshisekedi atabashimiye ku rugero bamufashijemo kwigaranzura Kabila.

Umwe muri bo yagize ati: “ Iyo urebye uko twitanze ngo dufashe Perezida Tshisekedi ntiwatekereza ko yari butwiture nabi nk’uko yabigenje.”

- Advertisement -

Abenshi muri bo bavuga ko nibiba ngombwa bazabangamira irahira ry’aba Minisitiri baherutse gushyirwa muri Guverinoma.

Bose uko bakabaye bihurije mu ihuriro bise ‘Révolutionnaires’, aba  bakaba ari bo bashyize umukono ku nyandiko yasabaga ko Madamu Jeannine Mabunda wahoze ayobora Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, yegura.

Muri icyo gihe Imitwe yombi( Uw’Abadepite na Sena)yayoborwaga n’abo ku ruhande rwa Kabila bo mu ishyaka FCC.

Bidatinze bariya badepite basabye ko na Minisitiri w’Intebe Prof Sylvestre Ilukamba Ilunga nawe yegura kandi yareguye.

Baratengushywe…

Bariya Badepite bavuga ko Perezida Tshisekedi atigeze ashyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije by’uko muri Guverinoma hazajyamo n’abahagarariye FCC mu Ntara zitandukanye kandi bakagaragara mo.

Jeune Afrique yanditse ko Uumwe muri bo yagize ati: “ Ibyatubaye ho ni nko guhungira ubwayi mu kigunda. Muri make twaratengushywe.”

Bavuga ko n’ubwo bahawe imyanya runaka muri Guverinoma ariko ikibazo ari  uko bahawe imyanya iciriritse.

Ntibiyumvisha impamvu nta n’umwe muribo wahawe umwanya ukomeye nka Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, iy’ingabo cyangwa iy’ububanyi n’amahanga.

Banenga Perezida Tshisekedi  ko iriya myanya yayihaye abo mu ishyaka rye UDPS n’abo muri Sosiyete Sivili gusa.

Abadepite batishimiye uko imyanya yatanzwe mu bagize Guverinoma  ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko niba ibintu bidashyizwe ku murongo, ngo nabo bahabwe umwanya ufatika bashobora kuzatambamira umuhango wo kurahira kw’abaherutse kuyinjizwamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version