Umugabo W’Umwamikazi Elisabeth II Azaherekezwa N’Abantu 30 Gusa

Umugabo w’Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza, Prince Philip, azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu mu muhango byemejwe ko uzitabirwa n’abantu 30 gusa, kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu isengesho ryo kumusezeraho bwa nyuma rizabera muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu George mu gace ka Windsor, kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Mata, hazaba hari abantu bake cyane bagize umuryango w’ibwami.

Abana bane ba Philip bazagenda bakikije Jaguar Land Rover izaba itwaye umurambo we, ubwo izaba yerekeza mu rusengero aho kumusezeraho bizabera. Abo ni ibikomangoma Charles, Andrew, Edward n’Igikomangomakazi Anne.

Byemejwe ko ku murongo w’imbere hazaba hari Igikomangomakazi Anne n’Igikomangoma Charles, bagakurikirwa n’ibikomangoma Edward na Andrew. Abuzukuru be Igikomangoma William na Harry bazakurikira imodoka bari ku murongo wa gatatu.

- Advertisement -

Bigaragara ko Igikomangoma William n’Igikomangoma Harry batazagenda begeranye, hagati yabo hazaba harimo mubyara wabo Peter Philips.

Abazitabira bose bazaba bambaye udupfukamunwa kandi bahanye intera mu kwirinda COVID-19. Umwamikazi we azaba yicaye wenyine.

Umuvugizi w’ingoro y’ubwami bw’u Bwongereza yavuze ko uburyo bwo gushyingura uyu mugabo bwavuguruwe bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko buhura n’ibyo yifuje mbere yo gupfa.

Umwamikazi yasabye ko nta munyamuryango w’ibwami ugomba kuzambara imyenda ya gisirikare muri uyu muhango.

Ni igisubizo kuri Prince Harry na Prince Andrew bemeje ko batakiri mu nshingano za gisirikare, ku buryo hibazwaga niba kuri iyi nshuro bazambara gisirikare.

Prince Philip yaguye muri Windsor Castle ku wa 9 Mata, afite imyaka 99. Yari amaze imyaka 73 ashyingiranywe na Elisabeth II.

Umurambo we uzagenda muri Jaguar Land Rover, we ubwe yagize uruhare mu gushushanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version