Ijambo Rya Perezida Kagame Ryinjiza Abanyarwanda Mu Mwaka Wa 2022

Banyarwanda,

Nshuti z’u Rwanda,

Mwiriwe neza!

Umwaka mushya muhire!

Uyu mwaka urangiye nk’uwawubanjirije. Wabayemo ingorane, n’ubungubu ubwoko bushya bwa COVID bwatubujije kwizihiza iminsi mikuru nk’uko tubyifuza, tunezerewe, ntacyo twishisha, turi kumwe n’imiryango yacu n’inshuti.

Ni ngombwa rero ko dukomeza kuba maso, tukirinda.

Ariko muri ibi byose, twakomeje gushyira hamwe. Akaba ari nayo mpamvu twashoboye kwirinda ko byaba bibi kurushaho.

Ibyo twagezeho muri uyu mwaka bigomba gukomeza, tukabyubakiraho, kugira ngo igihugu cyacu gikomeze gutera intambwe mu myaka iri imbere.

Ndagira ngo nshimire abakora mu nzego z’ubuzima, urubyiruko rw’abakorerabushake, inzego z’umutekano, abakozi ba leta, abikorera, abafatanyabikorwa bacu n’Abanyarwanda bose muri rusange, uruhare rwabo mu rugendo u Rwanda rurimo.

Njyewe n’umuryango wanjye tubifurije mwese n’abanyu bose, umwaka mushya muhire.

Muramukeho kandi Imana ibahe umugisha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version