Abanyeshuri Bakatiwe Gufungwa Imyaka Itanu Bagiye Kujurira

Abanyeshuri batandatu bigaga mu ishuri ryisumbuye mu Karere ka Ngororero bagiye kujuririra igifungo cy’imyaka itanu bakatiwe, nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gusenya cyangwa konona inyubako ku bushake utari nyirayo no konona cyangwa kwangiza ikintu cy’undi.

Ibi byose byatangiye ubwo ku wa 29 Nyakanga 2021 ishuri ESECOM – Rucano ryo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, ryatangaga ikirego ko hari abanyeshuri bari barangije gukora ibizamini bya Leta, baje gusenya uruzitiro rw’ikigo cy’ishuri.

Uretse ibyo ngo batwitse amasaso atatu y’ibitanda bararagaho ndetse bamenagura ibirahuri byari ku nzugi n’amadirishya by’ibyumba bararagamo.

Icyo gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ihimbazwe Pontien, Mahoro Emmanuel, Munyabugingo Jean de Dieu, Mwema Mwizerwa Adolphe, Ndayishimiye Sammy na Rurangwa Gasore Christian.

- Kwmamaza -

Bose bafite imyaka y’ubukure ku buryo baburanishijwe nk’abantu bakuru. Urubanza rwatangiye bunganirwa na Me Vita Bizimungu Guidon, baza gukomezanya na Me Sylvestre Ndereyimana.

Ni urubanza rwaburanishijwe n’umucamanza umwe, Habiyaremye Benoit.

Me Ndereyimana yabwiye Taarifa ko ageze kure ategura imyanzuro yo kujuririra icyemezo cy’urukiko rw’Ibanze rwa Ngororero. Ni ubujurire byitezwe ko nibwakirwa buzaburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu.

Yagize ati “Urabona icyemezo cyasohotse ejo, uyu munsi mu gitondo tubyuka ikoranabuhanga ryapfuye, ritangiye gukora nko mu ma saa saba, ubu mbigeze kure ntegura imyanzura yo kujurira.”

Mu iburanisha ryo mu rwego rwa mbere, abanyeshuri bose uko ari batandatu bemeye ibyaha baregwa banasaba imbabazi.

Me Ndereyimana yavuze ko batunguwe n’icyemezo cy’urukiko, kuko umucamanza yafashe igihano cyo hejuru giteganywa n’ingingo y’itegeko ihana biriya byaha bahamijwe, nk’uko byanasabwe n’Ubushinjacyaha.

Yakomeje ati “Byaradutunguye urebye uko dosiye yari iteye, uburyo abana baguye muri kiriya cyaha, uburyo bemeraga kiriya cyaha bakanasaba imbabazi bakanerekana ko umwe muri bo yanabaye uwa mbere ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba, banatakamba ngo babashe gukomeza amashuri.”

“Tuva mu rukiko twumvaga ko wenda icyemezo umucamanza afata igihano aragisubika, ni nabyo nari nasabye, kuko nabonaga ko ibihano abanyeshuri byo bazabihabwa byanga bikunda kubera ko ibyaha bari babyemeye banasaba imbabazi, bityo umucamanza ntiyari guhindukira ngo avuge ngo ni abere.”

Umucamanza yanze gusubika igihano

Inyandiko y’imikirize y’urubanza igaragaza ko abaregwa bose baburanye bemera ibyaha ndetse banasaba imbabazi.

Ihimbazwe Pontien we yemeye ko icyo yakoze ari uko yatwitse amakaye, aho yasanze abandi bacanye umuriro.

Mu buhamya bwe ariko yavuze ko yabonye Mwema Mwizerwa Adolphe na Munyabugingo Jean de Dieu bafunganywe, bakurura isaso bayegereza umuriro, nyuma iza gutwikwa.

Yanashinje Rurangwa Gasore Christian ko ari we wasenye uruzitiro. Rurangwa we yavuze ko icyaha yemera ari uko yatwitse amakayi, aho yasanze bacanye umuriro.

Mahoro Emmanuel we yavuze ko yatwitse amakaye ye, kimwe na Munyabugingo Jean de Dieu.

Ni mu gihe mu buhamya bwatanzwe na Mwema Mwizerwa Adolphe we yemeye ko yafatanyije na Munyabugingo kuzana isaso, bayishyira mu muriro.

Ndayishimiye Sammy we yemeye ko yagize uruhare mu kwangiza akamena ibirahuri, akavuga ko icyaha yakoze ari ugutwika amakayi, aho yasanze bacanye umuriro.

Me Ndereyimana yasabiye aba banyeshuri ko basubikirwa igihano kubera ko bakoze amakosa kubera ubwana no kwishimira ko basoje amashuri, kandi ko babonye amasomo bakaba batakongera gukora nka biriya.

Gusa urukiko rwatanze igifungo cy’imyaka itanu ruvuga ko kiriya cyaha “cyakoranywe ubugome bukabije.”

Ku ngingo yo gusubika ibi bihano, umucamanza yayanze avuga ko igihano kigomba gutanga isomo ryo “kutazongera kwishora muri icyo cyaha kandi kigamburuze abandi bose bahirahira bashaka kukishoramo.”

Yakomeje ati “Mu by’ukuri, amashuri n’ubumenyi bitagira umutimanama ntacyo byaba bimariye umuryango mugari.”

Abaregwa bo bavuga ko bakwiye gusubikirwa igihano bagahabwa amahirwe yo gukomeza amasomo muri kaminuza, aho kujyanwa muri gereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version