Hagamijwe kuzamura umusaruro w’inyama z’ihene, Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo kitwa PRISM, mu gihe kiri imbere izubaka ikigo cy’ubushakashatsi kizatunganya intanga zizaterwa inyagazi ngo zibyare ihene zikura zikagira ibilo byinshi bityo n’inyama zazo zikagwira.
Biri muri gahunda yo kongera ubwinshi n’ubwiza bw’inyama z’ihene kuko ihene nyarwanda zisa n’iziri gucika.
Amasekurume ntakigira intanga zikomeye k’uburyo inyagazi zimije ibyara ihene zifatika kandi zizabyibuha bityo muri iki gihe ahanini usanga ibazwe nta nyama ziremereye ifite.
Ibi bigatubya umusaruro bityo inyama z’ihene zigahenda kubera ubuke bwazo.
Nk’ubu umwaka wa 2025 warangiye ahenshi muhabagirwa ihene ikilo cy’inyama zazo kigura agera cyangwa arenga Frw 8000.
Ikigo kigezweho mu gutunganya intanga z’ihene kizubakwa muri Kayonza, Akarere ka mbere mu Rwanda korora ihene nyinshi.
Umushinga PRISM- uzakorana na MINAGRI muri iki gikorwa- usanzwe ufasha abaturage mu iterambere ryabo binyuze mu kubaha amatungo magufi no kubegereza ibikorwa-remezo bituma ayo matungo akura neza.
Byiyongeraho no kubegereza amasoko bayaguriraho cyangwa bakayagurishirizaho ndetse no kububakira ibagiro hafi aho.
Uyu mushinga wateguwe na Leta y’u Rwanda k’ubufatanye n’Ikigega mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kitwa IFAD.
PRISM kandi imaze imyaka itandatu ikorera mu turere 15 ku ishoramari rya Miliyoni $ 45.
Ubu yongejwe indi myaka itanu ku ishoramari rya Miliyoni $25.
Icyakora Nshokeyinka Joseph uyobora uyu mushinga muri RAB avuga ko hari ibikinozwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi kugira ngo amasezerano azagena uko bizagenda azabe aboneye, gusa akemeza ko umushinga wo wemejwe byarangiye.
Yabwiye IGIHE ati: “ Ni gahunda ikiri kunozwa kuko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igikorana n’abafatanyabikorwa kugira ngo banoze ibijyanye n’amasezerano ariko umushinga wamaze kwemezwa. Nibigenda neza mu ngengo y’imari y’umwaka utaha umushinga uzatangira.”
Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr. Solange Uwituze avuga ko ari ngombwa ko icyororo cy’ihene kivugururwa.
Umworozi azajya agura ruhaya ya kizungu ikazimya inyagazi bityo hakazavuka ihene y’aamraso mashya kandi meza.
Uwituze avuga ko muri iki gihe hari imbogamizi z’uko isekurume z’ubu zitizewe mu bwiza no mu buzima, bikadindiza iboneka ry’ihene zitanga inyama zifatika kandi izo hene nazo zikarwaragurika.
Ati: “Binyuze mu mushinga wa PRISM, Leta iteganya gushyiraho gahunda yo gutera ihene intanga, bikazakorwa biciye mu kubaka ikigo gikora intanga z’ihene, kikororerwamo ihene z’icyororo cyiza kandi iki kigo kizakorana n’aborozi b’ihene mu gihugu hose. Kizubakwa mu Karere ka Kayonza, ahasanzwe hororerwa ihene nyinshi.’’
Minisitiri Dr. Uwituze yavuze ko bizaba ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubworozi bw’ihene mu buryo bwa kijyambere.
U Rwanda rwiyemeje kongera umusaruro w’inyama ku kigero cya 20% ukava kuri toni 217.556 mu mwaka wa 2025/2026 ukageza kuri toni 247.223 mu mwaka wa 2028/2029.
Umusaruro w’inyama z’inka ubwawo uzava kuri toni zirenga ibihumbi 76 uriho mu mwaka wa 2025/2026 ugere ku bihumbi 86 mu mwaka wa 2028/2029, mu gihe inyama z’ihene zizava kuri toni zirenga ibihumbi 36 zigere kuri toni zirenga ibihumbi 41, iz’intama zive kuri toni ibihumbi 10 zigere kuri toni ibihumbi 11.
Muri rusange, buri Munyarwanda arya ibilo 14.8 by’inyama ku mwaka ku mpuzandengo y’umusaruro wose uba wabonetse.
Inyama z’inka nizo ziribwa cyane mu Rwanda (35%), hagakurikiraho iz’ibiguruka( inkoko, imbata…) zifite 22% hagataho iz’ihene zifite 19% nyuma hakazaho iz’ingurube zifite 14% hanyuma 9% risigaye rigasaranganywa intama n’inkwavu.