Ijisho Ry’Umuhanzi Ni Isoko Y’Ubuhanga Bwe

Ni ibyemezwa n’abagore babiri bihuje bashinga Ikigo cy’ubucuruzi bushingiye ku buhanzi bwo gusiga amarangi. Icyo kigo bakise Ubudasa Wall Paint. Iyo ubabajije uko bagera ku ntego yabo yo gusiga irangi ryiza kandi neza, bakubwira ko babishobozwa no kwitegereza ibidukikije bakareba niba ntacyo byabigisha cyatuma  banoza umurimo wabo.

Mu ntego zabo habamo gusiga irangi rihangana n’ubuhehere ku nkuta zigasubirana ubwiza zahoranye cyangwa zikagira ubwo zitigeze.

Mbere yo gutangiza uriya mushinga, ngo babanje gukora ubushakashatsi baza kubona ko hari inzu nyinshi zituwemo cyangwa zikorerwamo zifite ikibazo cyo kugira ubuhehere bwinshi bugatuma zangirika.

Mu kazi kabo bemeza ko bahora bihugura. Babikora binyuze mu masomo bahabwa na bagenzi babo basiga irangi baba hirya no hino ku isi.

- Advertisement -

Ibyo batumiza hanze babikura muri Turikiya, mu Bushinwa no mu Misiri.

.Aba  bakobwa bagize icyo bise Ubudasa Wall Paint bavuga ko abo bahaye Serivisi bagasiga inkuta z’inzu zabo ari bo bagabo bo guhamya ‘ubudasa bwabo’.

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo iyo kubona ibikoresho bihagije kandi hafi yabo.

N’ubwo hari ibyo batumiza hanze, ku rundi ruhande bishimira ko hari n’ibiboneka mu Rwanda.

Bafite icyizere ko gahoro gahoro ibikoresho bakenera bizaboneka mu Rwanda ku bwinshi.

Ngo hari inganda zo mu Rwanda bakorana nazo zikabafasha kubona bimwe mu bikoresho bacyenera birimo n’amarangi.

Bakorera mu Kiyovu munsi y’ahitwa La Gardienne .

Umva uko basobanura ibyo bakora:

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version