Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ijisho Ry’Umuhanzi Ni Isoko Y’Ubuhanga Bwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ijisho Ry’Umuhanzi Ni Isoko Y’Ubuhanga Bwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 January 2022 4:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni ibyemezwa n’abagore babiri bihuje bashinga Ikigo cy’ubucuruzi bushingiye ku buhanzi bwo gusiga amarangi. Icyo kigo bakise Ubudasa Wall Paint. Iyo ubabajije uko bagera ku ntego yabo yo gusiga irangi ryiza kandi neza, bakubwira ko babishobozwa no kwitegereza ibidukikije bakareba niba ntacyo byabigisha cyatuma  banoza umurimo wabo.

Mu ntego zabo habamo gusiga irangi rihangana n’ubuhehere ku nkuta zigasubirana ubwiza zahoranye cyangwa zikagira ubwo zitigeze.

Mbere yo gutangiza uriya mushinga, ngo babanje gukora ubushakashatsi baza kubona ko hari inzu nyinshi zituwemo cyangwa zikorerwamo zifite ikibazo cyo kugira ubuhehere bwinshi bugatuma zangirika.

Mu kazi kabo bemeza ko bahora bihugura. Babikora binyuze mu masomo bahabwa na bagenzi babo basiga irangi baba hirya no hino ku isi.

Ibyo batumiza hanze babikura muri Turikiya, mu Bushinwa no mu Misiri.

.Aba  bakobwa bagize icyo bise Ubudasa Wall Paint bavuga ko abo bahaye Serivisi bagasiga inkuta z’inzu zabo ari bo bagabo bo guhamya ‘ubudasa bwabo’.

Zimwe mu mbogamizi bahura nazo harimo iyo kubona ibikoresho bihagije kandi hafi yabo.

N’ubwo hari ibyo batumiza hanze, ku rundi ruhande bishimira ko hari n’ibiboneka mu Rwanda.

Bafite icyizere ko gahoro gahoro ibikoresho bakenera bizaboneka mu Rwanda ku bwinshi.

Ngo hari inganda zo mu Rwanda bakorana nazo zikabafasha kubona bimwe mu bikoresho bacyenera birimo n’amarangi.

Bakorera mu Kiyovu munsi y’ahitwa La Gardienne .

Umva uko basobanura ibyo bakora:

 

TAGGED:AbakobwafeaturedIrangiUbudasa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rusesabagina Ashobora Kutitaba Urukiko Mu Bujurire
Next Article DRC: V/Perezida W’Inteko Ishinga Amategeko Yeguye Kubera Ko Abamurinda Baherutse Gukubitwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?