Ikawa Iravuna Igatanga Ingororano

Ikawa ni igihingwa abahanga bemeranya ko gikomoka muri Brazil. Hari n’abavuga ko ari cyo kinyobwa kinyobwa n’abantu benshi nyuma y’amazi.

Umuntu wese unywa ikawa azi uburyo itera akanyabugabo k’umuntu wari umaze kunanirwa mu mutwe. Abenshi bayinywa bayivangiye n’amata n’isukari cyangwa ubuki, ariko hari n’abayinywa itavanzwemo icyo ari cyo cyose.

Mbere yo kunywa ikawa ariko byaba byiza ubanje kumenya imvune itera abayihinga, abayisarura, abayironga, abayanika, abayisya, abayipakira mu makamyo cyangwa mu ndege bayijyana cyangwa bayivana mu nganda.

Si bo  gusa bavunika kuko n’abayiteka ngo uyigurire mu maduka ayigurisha nabo biyuha akuya.

- Advertisement -

Amoko abiri y’ikawa azwi cyane ni Arabica na Robusta.

Arabica ihingwa mu misozi miremire ariko igakunda n’aharambuye mu gihe Robusta ihingwa ahantu hari ubutumburuke buke muri rusange.

Uwitwa Amina yabwiye Taarifa ko henshi ku isi hahingwa Arabica kuko ishobora kwera k’ubutumburuke budahejeje inguni, ni ukuvuga ubutumburuke bw’imberabyombi.

Ikawa iyo ikiri imbuto umuhinzi aba agomba kumenya ubwoko ashaka guhinga( Arabica cyangwa Robusta) agashaka umurima uri ku butumburuke bugendanye n’ibyo iyo mbuto ye yishimira.

Bivuze ko no mu kuyitera bisaba kubanza kugira amakuru.

Ikindi ni uko mu gutera, umuhinzi aba agomba kwibuka ko hagati y’igiti n’ikindi hajyamo hagati ya metero ebyiri(2.5m) na metero eshanu(3m).

Gusiga iyi ntera biba bigamije guha buri giti umwanya uhagije wo kwaguriramo amashami kugira  ngo naraba, imbuto z’ikawa zizabe zisanzuye kandi kuzisazura bizorohe.

Kuzibagarira nabyo icyo gihe biroroha.

Mu gihe ikawa ikiri mu murima, umuhinzi aba agomba gucungira hafi ko nta byonnyi biyangiza nk’udukoko runaka.

Imiti itwica igomba kuba yarateguwe kare kandi igatererwa igihe.

Ifumbire nayo ni ingenzi mu kuzamura umusaruro.

Kugira ngo ikawa yere neza bisaba byibura imyaka itatu nk’uko Matabaro umwe mu baturage bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana uhinga ikawa abyemeza.

Ati: “ Ikawa yeze neza yera nyuma y’imyaka itatu. Yera iki gihe iyo yakuze neza nta ngorane ihuye nazo.”

Gusarura:

Kuyihinga bisaba kwihangana no guhoza ho

Mu gusarura ikawa, harebwa cyane cyane ku giti cyeze. Abakozi bafata umwanya wabo bagashaka ibikoresho byo gusaruriramo, ubundi bagatangira akazi gashobora kumara hagati y’ukwezi kumwe cyangwa abiri…bitewe n’ubwinshi bw’ibiti byeze ndetse n’ubw’abasaruzi.

Abahinzi iyo barangije kuyisarura bayiha abanyonzi cyangwa abandi bafite uburyo bwo kuyikorera bakayijyana ku bwogero bw’ikawa.

Iyo ihageze iruhukira aho bayijonjora kugira ngo bakuremo iyangirikiye mu murima no mu nzira ijya aho yogerezwa.

Iyapfuye irajonjorwa ikajugunywa isigaye bakayipimurira ku munzani kugira ngo babone uko bishyura nyirayo.

Matabaro ati: “ Ikawa nzima ugejeje ku bwogero no ku ruganda ruyitunganya niyo igena amafaranga ucyura.”

Bivuze ko no mu gihe cyo kuyipakira no kuyizana aho itunganyirizwa, bisaba kubyitondera!

Ikawa yatoranyijwe ko ari nziza, igapimurwa, ishyirwa mu cyuma kiyitonora kikoherereza ikiyoronga nacyo kigashumura ahandi hantu habugenewe haba hari abantu benshi bongera bakayironga kugeza ubwo iba icyeye ku rwego rwemewe.

Ibikoresho biyitunganya kuri urwo  rwego biba biri ahari uruganda rwabigenewe.

Ibishishwa by’ikawa bigenerwa aho bishyirwa nabyo bikazavanwamo ifumbire.

Ikawa yose yarangije kurongwa no gutunganyirizwa ku ruganda ipakirwa mu makamyo y’abacuruza ikawa ku bayikoramo ikinyobwa ikajyanwa aho bakorera.

Si abikorera gusa bayitunda bayivana aho yatunganyirijwe, ahubwo na Leta y’u Rwanda igira iyo igurisha mu mahanga nk’uko buri ntangiriro z’Icyumwuru bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga, NAEB.

Ku byerekeye uko itunganywa igeze mu maduka ayigurisha( coffe shops), ikawa irongera ikagira akandi gaciro.

Umwe mu bakora ikawa witwa Gatabazi avuga ko imashini ikora ikawa yitwa Espresso Machine nayo ubwayo ihenda.

Iyo bita Single igura hagati ya Miliyoni Frw1.5 na Miliyoni Frw 2 mu gihe iyo bita Double igura hagati ya Miliyoni Frw 2.5 na Miliyoni Frw 3.

Ikawa kandi itunze abayicuruza n’abakozi babo kubera ko agakombe kamwe kayo katajya kajya munsi ya Frw 1,500 bitewe n’aho ugafatiye mu gihe ikawa yiyongereho ibindi nk’amata agakombe kagura hagati ya Frw 4,500 na Frw 5,000 bitewe n’aho ukaguriye.

Ikawa ni igihingwa cy’ingirakamaro haba ku mubiri w’uyinywa haba no ku bukungu bw’ibihugu

U Rwanda rweretse abandi bayihinga uko iyarwo itegurwa…

Abakozi bo mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi NAEB, cyatembereje abaturutse mu bindi bihugu bihinga kandi bikagurisha ikawa mu Ntara y’i Burasirazuba no mu Majyaruguru( Rwamagana na Gakenke) ngo barebe uko u Rwanda rutegura ikawa rugurisha amahanga.

Ni abantu 36 baturutse mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, Aziya n’Afurika.

Baje mu Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya kawa

Aba bantu baje kwitabira inama mpuzamahanga izatangira kuri uyu wa Mbere taliki 13, Gashyantare, 2023 ikazarangira bukeye bw’aho.

Umwe mubayitabiriye waturutse muri Brazil yabwiye Taarifa ko ashima byinshi u Rwanda rukora mu guteza imbere abahinzi b’ikawa cyane cyane mu kubaha ifumbire.

Ati: “Kuba Leta iha abahinzi b’ikawa ifumbire ni ingenzi mu kubafasha kuzamura umusaruro.”

Ku rundi ruhande ariko avuga ko kimwe mu bikwiye kwitabwaho ari ukuzamura umusaruro.

Avuga ko ikawa yo mu Rwanda ari nziza ariko ikibazo kikaba ko umusaruro ukiri muto.

Umwe mu bakozi ba Federasiyo nyarwanda y’abahinzi b’ikawa, RWACOF, yabwiye Taarifa ko hari kwigwa uko hakongerwa ubwinshi bw’ibiti by’ikawa mu rwego rwo kuzamura umusaruro.

Icyakora ngo uyu ni umushinga uri kwigwaho.

Hakenewe kuzamura ubwinshi by’ibiti byera ikawa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version