Binyuze mu bufatanye na Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Malaysia, u Rwanda rugiye gukoresha ubwenge buhangano kurushaho. Rusanzwe rufite ibintu bike rubukoreshamo, gusa rurashaka kwaguka muri iryo koranabuhanga.
Ni amasezerano y’ubufatanye bugamije kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu buryo burambye kandi buboneye agamije guteza imbere ibihugu byo mu Majyepfo y’isi cyane cyane muri Afurika bisanzwe bitaratera intambwe ndende muri urwo rugendo.
Yashyizweho umukono binyuze mu kigo cy’Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR), kigizwe n’ibihugu bitandukanye bifatanya mu guteza imbere iri koranabuhanga hagati y’u Rwanda, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Malaysia yabwinjiyemo vuba aha.
Nk’uko bigenda mu mikoranire ya gihanga, no mu guteza imbere iri koranabuhanga hazabamo gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu byasinye masezerano.
Gahunda ya C4IR AI izaba urubuga ruhurizwaho ibikorwa bihuriweho mu bijyanye na politiki z’imikorere y’ubwenge buhangano, guhanga ibishya n’iterambere rirambye rijyanye nabyo.
Rwanda C4IR, nk’ihuriro riharanira guteza imbere imiyoborere ya AI no guhanga ibishya mu karere, yatangaje ko iyi gahunda izatera inkunga imishinga yarwo y’ibanze irimo AI Innovation Lab na Global AI Summit on Africa.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR, Crystal Rugege, yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere u Rwanda, ibihugu dukorana, n’Isi ya AI muri rusange, kugira ngo twese dushyigikirwe n’iterambere rirambye rishingiye ku bwenge buhangano”.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Maleziya, Gobind Singh Deo we avuga ko uriya mushinga uzaba ukozwe mu buryo budaheza kandi uhuza inzobere muri iri koranabuhanga ku rwego rw’isi.
Ati: “Uyu mushinga w’icyerekezo uhuza inzobere z’isi ku bijyanye na AI kandi ushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga ridaheza n’umwe kandi rirambye”.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’imirimo ikorerwa kuri murandasi muri Leta zinyuze z’Abarabu, Omar Al Olama, yari ahari ubwo hasinywaga amasezerano, ari kumwe n’abayobozi b’uru rwego rwa C4IR.
Avuga ko guteza imbere gahunda ya C4IR byashyizwemo imbaraga na Leta ya UEA guhera mu mwaka wa 2019 k’ubufatanye na World Economic Forum, ikagenzurwa n’umuryango Dubai Future Foundation.
Umuyobozi Mukuru wa Dubai Future Foundation, Khalfan Belhoul, yagize ati: “Ubu bufatanye buzafasha ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi gukoresha neza AI n’izindi tekinoloji z’Impinduramatwara ya Kane mu Nganda.”
Binyuze muri iyi gahunda, uzarushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’isi mu gushyiraho uburyo buboneye bwo gukoresha AI.
Aytug Goksu, ushinzwe imikoranire y’Umuyoboro wa C4IR muri WEF, yagize ati: “Duhuza icyerekezo cy’ibi bigo by’uturere tugamije kubaka umuryango mpuzamahanga w’abayobozi ba AI bashyigikiye iterambere ririmo buri wese.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ziyunze z’Abarabu yitwa John Mirenge.