Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikibatsi Cy’u Rwanda Mu Guteza Imbere Ubwenge Buhangano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu Rwanda

Ikibatsi Cy’u Rwanda Mu Guteza Imbere Ubwenge Buhangano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 August 2025 7:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ubwenge buhangano bufasha mu gukora imbuga z'amakuru bita website( Ifoto: Web Design Cochin)
SHARE

Binyuze mu bufatanye na Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Malaysia, u Rwanda rugiye gukoresha ubwenge buhangano kurushaho. Rusanzwe rufite ibintu bike rubukoreshamo, gusa rurashaka kwaguka muri iryo koranabuhanga.

Ni amasezerano y’ubufatanye bugamije kwihutisha ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) mu buryo burambye kandi buboneye agamije guteza imbere ibihugu byo mu Majyepfo y’isi cyane cyane muri Afurika bisanzwe bitaratera intambwe ndende muri urwo rugendo.

Yashyizweho umukono binyuze mu kigo  cy’Impinduramatwara ya Kane mu by’Inganda (Centre for the Fourth Industrial Revolution/C4IR), kigizwe n’ibihugu bitandukanye bifatanya mu guteza imbere iri koranabuhanga hagati y’u Rwanda, Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Malaysia yabwinjiyemo vuba aha.

Nk’uko bigenda mu mikoranire ya gihanga, no mu guteza imbere iri koranabuhanga hazabamo gusangizanya ubumenyi hagati y’ibihugu byasinye masezerano.

Gahunda ya C4IR AI izaba urubuga ruhurizwaho ibikorwa bihuriweho mu bijyanye na politiki z’imikorere y’ubwenge buhangano, guhanga ibishya n’iterambere rirambye rijyanye nabyo.

Rwanda C4IR, nk’ihuriro riharanira guteza imbere imiyoborere ya AI no guhanga ibishya mu karere, yatangaje ko iyi gahunda izatera inkunga imishinga yarwo y’ibanze irimo AI Innovation Lab na Global AI Summit on Africa.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR, Crystal Rugege, yagize ati: “Twiyemeje guteza imbere u Rwanda, ibihugu dukorana, n’Isi ya AI muri rusange, kugira ngo twese dushyigikirwe n’iterambere rirambye rishingiye ku bwenge buhangano”.

Umuyobozi Mukuru wa Rwanda C4IR, Crystal Rugege.(Ifoto: UNICEF)

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Maleziya, Gobind Singh Deo we avuga ko uriya mushinga uzaba ukozwe mu buryo budaheza kandi uhuza inzobere muri iri koranabuhanga ku rwego rw’isi.

Ati: “Uyu mushinga w’icyerekezo uhuza inzobere z’isi ku bijyanye na AI kandi ushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga ridaheza n’umwe kandi rirambye”.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga n’imirimo ikorerwa kuri murandasi muri Leta zinyuze z’Abarabu, Omar Al Olama, yari ahari ubwo hasinywaga amasezerano, ari kumwe n’abayobozi b’uru rwego rwa C4IR.

Avuga ko guteza imbere gahunda ya C4IR byashyizwemo imbaraga na Leta ya UEA guhera mu mwaka wa 2019 k’ubufatanye na World Economic Forum, ikagenzurwa n’umuryango Dubai Future Foundation.

Umuyobozi Mukuru wa Dubai Future Foundation, Khalfan Belhoul, yagize ati: “Ubu bufatanye buzafasha ibihugu byo mu Majyepfo y’Isi gukoresha neza AI n’izindi tekinoloji z’Impinduramatwara ya Kane mu Nganda.”

Binyuze muri iyi gahunda, uzarushaho gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu Majyepfo y’isi mu gushyiraho uburyo buboneye bwo gukoresha AI.

Aytug Goksu, ushinzwe imikoranire y’Umuyoboro wa C4IR muri WEF, yagize ati: “Duhuza icyerekezo cy’ibi bigo by’uturere tugamije kubaka umuryango mpuzamahanga w’abayobozi ba AI bashyigikiye iterambere ririmo buri wese.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta ziyunze z’Abarabu yitwa John Mirenge.

TAGGED:BuhanganofeaturedIkoranabuhangaLetaMalaysiaMirengeu RwandaUbwenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abademukarate Bandikiye Trump Basaba Ko Amerika Yemera Ko Palestine Yigenga
Next Article U Rwanda Rurategura Indi Nama Nyafurika Y’Ibigo By’Imari N’Imigabane
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Umugore Yafatanywe Amakarito Ya Liquors Zitujuje Ubuziranenge

Israel Yongereye Ibitero Muri Gaza 

Kwitabira Gufata Irangamimerere Byitabirwe Na Buri Wese- MINALOC 

Amahoro Na Kigali Pelé Stadium Zemerewe Kwakira Amarushanwa Nyafurika 

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Sandra Teta Yarekuwe

Ibyotsi Bihumanya Ikirere Cy’u Rwanda Byikubye 5 Mu Bukana- REMA

Nyanza: Umurambo W’Umusore Wari Umaze Icyumweru Yarabuze Bawusanze Mu Mufuka

Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

General Muganga Yavuze Akazi Ingabo Zikorera Mu Mahanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ukraine Yahejwe Mu Biganiro Byo Kurangiza Intambara Yayishegeshe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Hari Icyo Abana Basaba Abayobozi Bakuru B’Igihugu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?