Ikibazo Cy’Umubyibuho Ukabije Mu Banyarwandakazi

Si mu bihugu byateye imbere gusa umubyibuho ukabije ugaragara nk’ikibazo kuko no mu bihugu bikize naho ari uko bimeze. Ni ikibazo kibasiye abagore bo mu mijyi kandi bize.

Umubyibuho ukabije akenshi uzanwa n’imibereho ya muntu cyane cyane abantu baba mu bihugu bikize aho abantu barya cyangwa bakanywa ibintu bikungahaye ku ntungamubiri ariko ntibakore imyitozo ngororamubiri.

Imitsi y’abantu babyibushye cyane ihura n’ibibazo bishingiye ku binure byinshi bityo amaraso ntayitemberemo neza.

Ibi bigira ingaruka kuko bitera abantu indwara zifata umutima n’imitsi ndetse n’izindi nyama z’umubiri zikazahara.

- Kwmamaza -

Umuntu ubyibushye cyane araremera bigatuma kugenda ahantu hato bimusaba imbaraga nyinshi bityo akavunika.

N’ubwo iki kibazo kiri henshi mu Burayi no muri Amerika, mu Rwanda naho si shyashya.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bwiswe “Rwanda Demographic Health Survey” bwasanze Abanyarwandakazi bo mu mijyi bafite ibyago byinshi byo kubyibuha cyane ku kigero cyo hejuru.

N’ikimenyimenyi ubushakashatsi bwakorewe ku bagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 15  n’imyaka  49 bwagaragaje ko abagore bangana na 68% bafite ibilo bisanzwe, 6% bafite ibilo bike (bananutse cyane) mu gihe abafite umubyibuho ukabije ari 23,3%.

Byanagaragaye ko umubare w’abagore bananutse ugabanuka kuko mu mwaka wa 2005 bari ku 10% n’aho mu mwaka wa 2015 baragabanuka baba 7%.

Imyaka itanu nyuma y’aho ni ukuvuga mu mwaka wa 2020 bagabanutseho 1% baba 6%.

Birumvikana ko umubare w’abananutse wagabanutse n’aho uw’ababyibushye uriyongera.

Mu mwaka wa 2005 abagore babyibushye bavuye kuri 12% bagera kuri 16%, aho ni mu mwaka wa 2010.

Uwo mubare wakomeje utyo kuko hagati y’umwaka wa 2014 n’umwaka wa 2015 bageze kuri 21% naho mu mwaka wa 2019/2020 bagera kuri 26%.

Umubyibuho ukabije ugaragara cyane mu bagore bize n’abakize kurenza abatarize n’abakennye.

Abanyarwandakazi batize nibura abagera kuri 22% nibo bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, mu gihe bagenzi babo bize nibura amashuri yisumbuye gusubiza hejuru abagera kuri 52%  bafite iki kibazo.

Ku bijyanye n’amikoro, byagaragaye ko 13% by’abagore bekennye ari bo bafite umubyibuho ukabije, mu gihe 44% by’abakize ari bo bafite iki kibazo, ni ukuvuga ikinyuranyo cya 31%.

Iki kibazo kinagaragara no ku bagore bo mu mijyi kurenza abo mu cyaro kuko bamwe bari kuri 42% mu gihe abandi bari kuri 22%.

Abagore b’i Kigali baba bafite ibyago bingana na 43% byo kuzahura n’umubyibuho ukabije mu gihe abo mu Ntara bo biba biri hagati ya 20% na 27%.

Kugira ngo iki kibazo kirindwe, abagore bagirwa inama yo kumenya ibyo barya ibyo ari byo ndetse n’ingano yabyo.

Umubyibuho ukabije hari abawita ubusirimu ariko mu by’ukuri ni ikibazo cyugarije benshi mu bakire kandi bize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version