Ikibazo Tugira Mu Kugenza Ibyaha By’Ihohoterwa Ni Ugutinda Kubiregera- Umuyobozi Muri RIB

Umuyobozi w’Urwego rw’ubugenzacyaha wungirije Madamu Isabelle Kilihangabo yabwiye Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango wo muri Repubulika ya Congo witwa Inès Nefer Ingani ko ikibazo abagenza icyaha cy’ihohoterwa rikorera abana bakunze guhura nacyo, ari uko abahohotewe batinda kukiregera.

Kalihangabo n’abandi bakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bakiririye abashyitsi muri Isange One Stop Center yo ku Bitaro bya Kacyiru.

Bariya bashyitsi babanje gusobanurirwa aho u Rwanda rwakuye igitekerezo cyo gushinga One Stop Center ndetse n’akamaro igirira abakeneye ubutabera.

Uwabasobanuriye imikorere ya Isange One Stop Center yababwiye ko akamaro kayo ari ugufasha uwahemukiwe kubonera ahantu hamwe serivisi akeneye.

- Advertisement -

Kuri Isange One Stop Center haba hari abaganga cyangwa abandi bakozi bafite ubumenyi n’ubushake bihagije ngo bafashe uwagiriwe nabi.

Haba hari uvura, utanga ubujyanama busana umutima w’uwahohotewe n’abandi.

Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’ubugenzacyaha Madamu Isabelle Kalihangabo yavuze ko mu kazi k’abagenzacyaha batabura guhura n’ibibazo by’uko bagenza ibyaha ariko ngo ku byerekeye abana cyangwa abagore bahohetewe, ikibazo kigaragara ni uko hari abatinda gutanga ikirego banga kwivamo.

Ati: “ Ibi akenshi biterwa n’uko abahemukira abo bana, baba ari abo mu miryango yabo cyangwa abashinzwe kubitaho bya hafi.”

Abashyitsi baje baturutse muri Repubulika ya Congo

Ku rundi ruhande ariko, Kalingabo avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruhangane n’abo bantu bafata abana cyangwa bagahohotera abagore n’abakobwa.

Bumwe mu buryo Urwego rw’ubugenzacyaha rubikoramo ni ukwigisha abantu ibibi by’ibyaha bikorerwa mu gihugu.

Abaturage bo mu ngeri zitandukanye basangwa aho batuye cyangwa bakorera bakabwirwa ibibi by’ibyaha runaka kandi ubugenzacyaha bwizera ko hari icyo bifasha mu kubyirinda.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo Inès Nefer Ingani yashimye kuba u Rwanda rwarashyizeho buriya buryo.

Iwabo ngo nabo bazareba uko  bakwigira ku Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version