Ambasaderi W’u Bwongereza Mu Rwanda Aracyebura Abakora Muri Hoteli Na Resitora

Omar Talal Ali Daair uhagarariye u Bwongereza mu Rwanda asaba abatanga serivisi za Hoteli, ni ukuvuga ibiribwa n’ibinyobwa kongera umuvuduko mu kubitegura no kubitanga. Ni mu rwego rwo kubateguza ko akazi kazababana kenshi ubwo u Rwanda ruzaba rwakira CHOGM.

Ambasaderi Daar yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye iwe.

Ibyo Ambasaderi Daair avuga  bifite ishingiro kubera ko henshi abakiliya bategereza ibiribwa cyangwa ibinyobwa iminota itari munsi ya 15.

Iki ni kimwe mu binengwa mu buryo Abanyarwanda batangamo serivisi.

- Advertisement -

Ambasaderi Daair asanga iyi mikorere yagombye guhinduka kugira ngo ubwo u Rwanda ruzaba rwakira abashyitsi bazaba baje mu Nama y’Abakuru b’ibihugu na Guverinoma bibumbiye muri CHOGM batazabatindira bigashyira umugayo ku gihugu.

Ambasaderi Daair aganira n’itangazamakuru

Kiriya kiganiro cyanagarutse ku isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagatiy’u Rwanda n’u Bwongereza  agamije kwita ku bimukira bajya mu Bongereza bavuye mu Bufaransa n’ahandi mu Burayi kandi bakabikora mu buryo butemewe n’amategeko.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda arasaba ko itangwa rya serivisi muri Hoteli na Resitora zinozwa mu gihe Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere gisanzwe gifite imirongo cyashyizeho igena uko bigenda.

Bimwe mu bisabwa ni uko serivisi igomba gutanga byihuse kandi ikaza inoze.

Buri rwego mu zitanga serivisi rugomba kwisuzuma buri gihe, kugira ngo harebwe niba nta gikwiye kuvugururwa.

Aho bishoboka hose, ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa kugira ngo serivisi itanzwe, ibe inoze kandi yihute.

Ikoranabuhanga ntirifasha mu gutanga serivisi zihuse kandi zinoze gusa, ririnda n’imitangire ya ruswa.

Icyo rwiyemezamirimo avuga ku cyifuzo cya Ambasaderi…

Munyaneza ni umucuruzi wo mu Karere ka Kamonyi ahitwa i Runda.

Yabwiye Taarifa ko gutinza umukiliya ari umukuha uburyo bwo kuzajya gushakira serivisi yihuse ahandi.

Avuga ko umukiliya aba afite ahantu henshi yahitamo kujyana amafaranga ye bityo ko iyo umubuze, ubu ucuruza uhomba kandi hari n’ubwo uba wanaranguye uhendwa.

Ati: “ Ibyo uwo mugabo avuga birakwiye. Ibintu bikwiye guhinduka kuko Abanyarwanda usanga twumva ko ibintu bigomba gukomeza kugenda uko byahoze kandi sibyo.”

Avuga ko kuzarira mu bintu bituma igihe cyatakaye kitagaruka n’umukiliya ugiye ntazaguke kandi akaguteza n’abandi ko utanga serivisi mbi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version